Umuyobozi arashinjwa gufata kungufu no gutera inda umukobwa yizezaga inkunga| bamutinya ko yari umu polisi.

Nsabimana Deny uyobora umudugudu wa Murambi, uri mu kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga ho mu karere ka Kicukiro, arashinjwa n’umwe mu miryango ayobora mu mudugudu we ko yafashe kungufu umwana w’umukobwa yizezaga ko azamufasha akaza no kumutera inda.

Ubwo baganiraga n’Ukwezi, uyu mukobwa ndetse n’umuryango we we bavuze ko batinze gutanga ikirego kubera ko uyu mugabo bamutinya, dore ko yigeze kuba umu police akaba n’umugenzacyaha, ndetse akaba anabashyiraho iterabwoba kuburyo byagiye bituma batinya gutanga ikirego nk’uko bakomeza babyivugira.

Umukobwa watewe inda yagize ati” uyu mugabo yatangiye kujya aza hano akadusura bisanzwe, atwereka ko adufitiye impuhwe kubera ko twari abakene, nyuma aza guteranya abantu bagakusanya ibyo kurya ngo badufashe, bagakunda hano batuzaniye ibyo kurya. Nyuma baje kutubaza niba hari ubufasha baduha, tubabwira ko mfite umushinga nshaka gukora, kubera ko nari mfite umushinga wo gukora ibintu by’inkweto, turabibabwira”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nyamara byaje kwanga ntibyaba, ahubwp ahita abona amahugurwa ku kiliziya baturanye aba ariyo ahugiraho, ariko nyuma arangiye nibwo uyu mugabo Deny yaje kumuhamagara amusaba ko bahura kugira ngo baganire ku mushinga w’ibyo yari yaragiyemo kuri paruwasi, ubundi azawumuteremo inkunga, niko yahise amusanga iwe mu rugo aho yari yamutumirije, ahageze asanga umugabo ari wenyine mu rugo nta wundi muntu ahari.

Ati” nagezeyo rero ashaka kumfata kungufu, turarwana turagundagurana, gusa byamaze umwanya munini turi kurwana, ngiye kubona mbona sinzi aho yakuye icyuma arakintunga, mbonye bimeze gutyo nemera guhebera urwaje ndavuga ngo reka mureke akore ibyo akora, gusa nyuma yakomeje kunshyiraho iterabwoba ambwira ko ninibeshya nkagira umuntu mbibwira nzaba nishyira mu bibazo kandi n’umuryango wanjye ukaba uri mu kaga”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nyamara nubwo aho mu rugo uyu mugabo yari ari wenyine, ariko asanzwe afite umugore n’abana ariko ntago bari bahari. Akomeza anavuga ko kubera ko uretse kuba Deny ari umukuru w’umudugudu, ariko mbere yahoze ari umupolisi aziranye n’inzego za polisi akaba n’umugenzacyaha, byatumye akomeza kubigira ibanga kurwego rw’uko yanabanje kubihisha ababyeyi be n’umuryango muri rusange.

Ati” yakomezaga anyumvisha ko nk’umuntu uzi amategeko tutamuburanya ngo tumutsinde, ubwo naje guceceka kubera ko numvaga ndi mu byago n’umuryango wanjye, gusa naje kubibwira ababyeyi banjye kubera ko nabonaga ibintu bimaze kuba bibi, ndetse nizeye ko aho bigeze aribo bashobora kumfasha”. Uyu mukobwa akomeza ko yafashe umwanzuro wo kubibwira ababyeyi be inda imaze ibyumweru bibiri, kuri ubu ikaba imaze amezi arindwi.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko kuri ubu iyo avuganye na Deny akomeza kumusezeranya ko azamufasha, ariko ntihagire ikintu amufasha, kubera ko ajya amusezeranya kumushakira ibikoresho by’umwana ndetse no kuba yamushakira igishoro kugira ngo abe yashaka icyo akora, aho yahereye abimusezeranya mu kwezi kwa gatanu ariko kugeza n’ubu akaba atarabibona byose amwizeza. Uyu mukobwa kandi yakomeje avuga ko ibintu yakwisabira ubuyobozi ari ibintu bitatu, icya mbere kikaba ari ukumufasha bisanzwe dore ko kuri ubu nta bwisungane mu kwivuza afite, ndetse akanamushakira ibikoresho by’umwana azifashisha, icya kabiri kikaba kuzabona uburenganzira bw’umwana mu bijyanye n’amategeko ubwo ni ukumwemera nka papa we, icya gatatu kikaba kumucungira umutekano we n’umuryango we.

Harerimana Eliawu, ni papa w’uyu mukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu, yabwiye ukwezi ko aha batuye mu mudugudu wa Murambi bahatuye kuva muri 2003, bakaba barahaje kubera ko bari bafite uburwayi ndetse yaba n’umugore we nta kazi afite, ariko mu mwaka wa 2022 nibwo uyu Deny umukuru w’umudugudu batuyemo yaje kubasura, ababwira ko bamenye ko bafite ibibazo, aribwo yagiye mu muryango remezo basengeramo kubera ko ari umugaturika, asaba abakirisitu baho kuba bafasha uyu muryango.

Inkuru Wasoma:  Bruce Melodie yabajije ikibazo gikakaye abamushinja ko aririmba ubusambanyi

Harerimana yakomeje avuga ko ariko byagenze kubera ko barabafashije bakabazanira ibyo kurya, ndetse kuko banavomaga muri rusange aho bareka, Deny abemerera kujya bajya kuvoma iwe mu rugo, yagize ati” nyuma yaho yongeye kugaruka atubaza icyo yakora kugira ngo adufashe tubeho neza, kubera ko ngo hari hantu afite amafranga ashobora kudufasha, icyo gihe njyewe nari ngifite ikibazo cyo mu mutwe, mbwira umukobwa wanjye rero ngo akore umushinga”.

Akomeza avuga ko umukobwa we yari afite gahunda yo kujya kwiga gukora inkweto I Gahanga, bikaba bisaba ibihumbi mirongo inani, anabimubwirira aho ngaho Deny arabyemera, amaze kubyumva amusaba ko yakora undi mushinga, nibwo umukobwa yakoze undi mushinga awujyana no muri BDF, ndetse Deny amusaba gukora n’undi mushinga wa gatatu. Ngo igihe cyarageze kuri paruwasi haboneka amahugurwa no gukora amasabune, Deny abimufashamo kujya muri ayo mahugurwa kuko niwe wamuhamagaye, nyuma y’aho akaba aribwo yamuhamagaye kugira ngo agende babiganireho.

Ati” kubera ko icyo gihe aribwo nari ndi gukira indwara yo mu mutwe nari ndwaye, njye nirirwaga hariya kuri Tecno bagenzi banjye bari kumpugura kuri computer ngo barebe ko ubwenge bwanjye busubira ku murongo, rero umwana yaragiye ariko mu kugaruka ntiyaduha igisubizo, ahubwo yabaye nk’uwabaye ibubu”. Akomeza asobanura ko umwana yamaze igihe atavuga, ariko nyuma bamubona atangiye kuruka, bamubajije ababeshya ko ari igifu arwaye, bajya kumugurira imiti kuri farumasi ariko kuruka ntibyagabanuka, bahita bamubwira ko ajya kwa muganga.

Umukobwa yavuye kwa muganga nabwo arababeshya, ariko hashize igihe gito nibwo yandikiye papa we ubutumwa bugufi amusaba imbabazi ndetse amubwira byose byabaye ko burya Deny yamufashe kungufu. uyu Harerimana akomeza avuga ko akimara kubyumva yahise atekereza kuri Deny uwo ariwe, yumva biramurenze kubera ngo yasanze amufiteho ububasha bwose bushoboka, ati” narebye icyo gukora nsanga mfite ikibazo cy’umutekano, cyane ko uyu mwana Clementine yambwiye ko akimara kumufata kungufu yamubwiye ko ibyo yashakaga yabigezeho”.

Yakomeje avuga ko mbere yo gufata undi mwanzuro yifuje kuganira na Deny dore ko bari basanzwe ari inshuti, ariko kuva ibibazo byaba ntago yigeze kumuhamagara kuri telephone na rimwe ngo amwitabe, kugeza ubwo bahuriye mu nzira akamusaba ko baganira ku kibazo yateje mu rugo rwe, Deny akamubwira ko azashaka umwanya, icyakora nubwo byagoranye baje kuganira arabimubwira, ariko kugeza n’uyu munsi akaba nta kintu ashaka kumufasha, ahubwo uyu Deny akaba agenda avuga ko yarongoye umukobwa ukuze, kuburyo nawe ashoboye kwivugira, ndetse yewe iyaba yarafashwe ku ngufu aba yaratabaje bigaragaza ko ibyabaye yabyemeraga ko biba.

Uyu Harerimana yakomeje avuga ko impamvu yanze kubishyira hanze mbere ari uko yatinyaga uyu mugabo kubera uwo ariwe ariko mu buryo bwo kwishira amahoro y’umuryango we, gusa akaba yarahamagaye RIB bakamubwira ko umwana ari mu myaka y’ubukure, ari ugutegereza umwana akazavuga, ababajije niba umwana ufite imyaka y’ubukure atabasha gufatwa ku ngufu, bamubwira ko yagombaga kuza ibimenyetso bigihari akimara gufatwa ku ngufu.

Ukwezi dukesha iyi nkuru ubwo bashakaga kumenya icyo Deny abivugaho, bagiye kumureba mu rugo bakirwa n’umugore we, ababwira ko ari gufata amafunguro mu nzu bityo bamutegereze, ariko nyuma bamubwiye ikibagenza Deny atuma umugore we kubwira itangazamakuru ko ibyo nta mwanya wo kubivugaho afite, kandi ngo ibibazo ntago bikemukira mu itangazamakuru.

Umuyobozi aravugwaho gukubita abaturage nyuma akabafungisha.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved