Umuyobozi aravugwaho gukubita abaturage nyuma akabafungisha.

Ni bamwe mu batuye mu mudugudu wa Nyabitare, mu kagari ka Gasanze mu murenge wa Ndumba ho mu karere ka Gasabo, batabaza inzego zibishoboye kubakiza ikibazo cy’ihohoterwa bakorewa n’umukuru w’umudugudu wabo afatanije na mutekano, aho ngo iyo hari ikibazo kivutse aba bayobozi babanza gukubita abo basanze muri icyo kibazo, ariko bikaba bibi cyane iyo ugisanzwemo asanzwe afite amikoro make, bahita bamugerekaho icyaha ubundi raporo zigakorwa ari mu kasho.

Aba baturage bakomeza bavuga ko Atari n’ibyo gusa kubera ko uri muri kasho aba yananegekaye kubwo gukubitwa nk’uko babitangarije tv1 dukesha iyi nkuru. Umwe yagize ati” iki kibazo cyo ni ingorabahizi kiratubangamiye cyane. Nanjye ubwanjye baramfashe banshinja ngo ndi umujura, mfite imyaka 40 mvuka kuri ubu butaka, nta muturage n’umwe nari niba n’ikigori, ariko natunguwe no kubona baza kumfata umuntu w’umusaza ufite imyaka 40 mfite abana batanu n’umugore bakampakira bakanjyana kwa Kabuga? Nkubitayo iminsi mvayo nenda gupfa”.

Uyu muturage yakomeje atungira urutoki mugenzi we baturage ubu uri mu bitaro kubwo kuba aba bayobozi baramukubise kandi avuga ko nta n’ikosa yari yakoze, ndetse n’undi mugabo witwa Rukiga bakubitiye ahitwa ku Rugano, ko ari mu manegeka ku buryo ushobora kumva impuruza ko apfuye mu gihe gito.

Undi yagize ati” bari kuyobozi igitugu rwose, ujya kumva ukumva baraje, bakubwiye n’ibintu utazi, bakagukubita, nk’ubu bajya gukubita uriya mugabo w’uriya mugore twese twaratabaje ariko ntibyagira icyo bitanga. Bo rero baraguhondagura bamara kugukubita bakagushyiraho dosiye ngo wenda wibye, kandi nta n’ikintu bagufatanye”. Aba baturage bakomeje bavuga ko uretse n’abantu bakuru, aba bakubita n’abana cyane abahungu, bavuga n’uburyo baherutse kurara mu muhanda ubwo umwana yakubitwaga n’abo.

Inkuru Wasoma:  'Nibwe imodoka ihabwa Bahavu' Mitsutsu yariye karungu Killaman avuga ubucakura mu itangwa ry'ibihembo

Hari n’umugore wabwiye TV1 ko umugabo we yagiranye ikibazo na mugenzi we, aho gukemura ikibazo ahubwo aba bayobozi baramukubita bamuvuna imbavu n’impyiko kugeza n’ubu ngubu akaba afunze. Banakomeje bavuga ko kandi hari n’undi mugabo bakubise abyimba umubiri wose ku buryo ahora ajya guca mu cyuma mu mugi, bakaba babangamiwe n’ubu buyobozi bafite kuko nta kintu babamariye uretse kubakubita.

Bivumbi Damien umuyobozi w’umudugudu wa Nyabitare, yahakanye yivuye inyuma avuga ko ibyo abaturage barimo kumuvugaho atabizi, ati” ntabyo nzi ibyo muri kumbaza rwose”. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne yabwiye Tv na radio 1 ko aba bavuga ibi ari abakunda kugaragaraho ibikorwa byo guhungabanya umutekano, bikaba aribyo bahuza n’aka karengane bavuga ko bagaragaza.

Yagize ati” ntabo bakubita ntabo. Muri iki gihugu wafata umuturage ukamukubita, hari RIB hari polisi, bagana izo nzego ntawe uri hejuru y’amategeko. Abafite ibibazo ni abahungabanya umutekano”. Nubwo iki kibazo cy’ihohoterwa kigaragara muri uyu mudugudu wa Nyabitare abayobozi bagitera utwatsi, baturage bo barasaba ko gihagurukirwa, byaba na ngombwa aba bayobozi bagahindurwa, cyane ko ngo na mbere y’uko batorerwa ino manda, iki kibazo cyo gukubita abaturage cyaragaragajwe, gusa ijwi ryabo rirapfukiranwa.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved