banner

Umuyobozi Mukuru wa OMS yavuze uko yarokotse urupfu mu bitero bya Israel

Umuyobozi Mukuru wa OMS yatangaje ko we n’itsinda bari kumwe, barokotse urupfu ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege muri Yemen, bakagorwa no kuhava kubera ibitero byo mu kirere by’Ingabo za Israel.

Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko muri icyo gihe yabonaga ko we n’itsinda rye bageramiwe kubera ibyo bitero, byahitanye abantu batandatu.

We n’itsinda ry’abakozi ba Loni bari kumwe, bari bavuye mu gace ka Sanaa mu Burengerazuba bwa Yemen ku wa Kane mu biganiro bigamije irekurwa ry’abakozi ba Loni bafashwe no kureba uburyo hakoherezwa ibikoresho by’ubutabazi ku bahuye n’ibibazo by’intambara muri icyo gihugu.

Ubwo bari bageze ku Kibuga cy’Indege, nibwo Israel yatangiye kugaba ibitero.

Inkuru Wasoma:  Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yitabye Imana, Perezida w'iki gihugu ahita afata ingamba nshya igitaraganya

Ingabo za Israel zavuze ko zagabye ibitero bishingiye ku makuru y’ubutasi kandi bihamya intego ku birindiro birimo umutwe w’Aba-Houthi.

Dr Tedros yabwiye BBC ko byari akavuyo, abantu bagize ubwoba, biruka impande n’impande.

Yavuze ko nta hantu bari bafite ho kwihisha ku buryo byari byoroshye ko ubuzima bwabo bwajya ku iherezo.

Ati “Icyari gisigaye byari ugutegereza amahirwe, naho ubundi iyo missile iyoba ho gato, yari kugwa ku mitwe yacu. Umwe mu bo twari kumwe yaravuze ati, ’turokotse urupfu.’”

Umuyobozi wa OMS yavuze ko byari bizwi neza ko ari kuri icyo kibuga cy’indege, kandi byamenyekanye mbere y’ibitero.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!