Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, Ibiro bya perezida wa Kenya byatangaje ko ‘byemeye ubwegure’ bw’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Japhet Koome, wabugejeje kuri Perezida Dr. William Samoei Ruto, mu gihe Abanya-Kenya bari bamaze igihe basaba Perezida kweguza uyu muyobozi.

 

Habaye ubu bwegure bw’uyu muyobozi, bitewe n’imyigaragambyo yabaye muri Kenya yamaganaga itegeko ry’ingengo y’imari ya 2024/2025, yangirikiyemo ibintu bitandukanye birimo n’inyubako zitandukanye zirimo igice cy’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

 

Polisi ya Kenya ishinjwa gukoresha ingufu z’umurengera itatanya abigaragambyaga, bituma abantu bagera kuri 39 bahaburira ubuzima. Ibi byatumye abaturage basaba ko uyu Japhet Koome yegura mu nshingano ze ariko Ruto ntiyemeranyije nabo.

 

Ubu bwegure bw’uyu muyobozi wagiyeho mu Ugushyingo 2022, buje bukurikiye iseswa rya Guverinoma hafi ya yose ryabaye ku mugoroba wo kuwa Kane kuko hasigayemo Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, na Visi Perezida, Rigathi Gachagua bagumye mu myanya yabo.

 

Nyuma yuko ubwegure bwe bwemewe, izi nshingano za Japhet Koome zafashwe na Douglas Kanja wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije mu gihe Eliud Langat yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije nk’uko amategeko abiteganya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved