Ku cyicaro gikuru cya polisi y’u Rwanda giherere Kacyiru, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bagiranye ibiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023. Ni ibiganiro byagarutse ku bufatanye hagati y’izi nzego mu rwego rwo kubaka u Rwanda rutekanye no gukumira ibyaha muri rusange.
Iki kiganiro cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Felix Namuhoranye, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana, Umuyobozi wa RIB Jeannot K RUHUNGA ndetse na Minisitiri w’Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja.
Mu byagarutsweho cyane ni ikurikizwa ry’amategeko ariko kandi no kwigisha abaturaRwanda bose gukurikiza amategeko no kwakira ibihano igihe baguye mu ikosa, hakabaho no kwirinda amakosa. Bagarutse kandi ku ngeri z’ibibazo bijyanye n’imyumvire yagiye igaragara mu baturage bamwe na bamwe.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yatanze ingero zitandukanye ku myumvire yagiye igaragara ahereye ku iherutse kugaragara mu majyepfo y’u Rwanda aho hari abaturage bitandukanye na gahunda za Leta kubera imyumvire bajyanisha n’Iyobokamana, atanga urugero ku bamaze iminsi bavuga ko ‘Gutekana ibishyimbo n’imyumbati ari ubusambanyi.” Minisitiri yasabye abantu guhindura imyumvire bagakurikiza gahunda za Leta kuko imyumvire mibi iri mu bisubiza inyuma igihugu.
Minisitiri yasabye Abanyamakuru gufatanya n’inzego mu kwigisha abaturage cyane abitwaza imyemerere nk’iyo avuga ko icyakora ababikoze bakagwa mu makossa bidakuraho ko bafatwa bagakurikiranwa n’icyo amategeko ateganya.
Umuyobozi wa RIB Jeannot K RUHUNGA ntabwo yagiye kure cyane ku myumvire, uretse ko yakomoje ku byaha by’ihohoterwa no gufata kungufu asobanura ibyiza bya Isange One Stop Centers anasaba itangazamakuru kwigisha abaturage bakajya bagana Isange kugira ngo batange ibibazo bahuye na byo.
Akomoza ku by’imyemerere, Umuyobozi wa RIB Jeannot K RUHUNGA yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza imyemerere ngo yumve ko ari uburenganzira bwe busesuye. Yagarutse ku byaha bikunze gukorwa hagendewe ku myemerere birimo Gushyira undi mu kaga, kugumura abandi bangishwa leta na gahunda za Leta, avuga ko hari abantu bagiye bafatwa kubera ko imyemerere itamwemerera ko umwana we akingirwa imbasa.
Akiri ku by’imyerere yagize ati “Mwumvise iby’umupasiteri twafashe ejobundi, nubwo bikiri mu iperereza ariko ntabwo ushobora kujya hariya ngo wikarakase ufatirane ibibazo by’abaturage n’imyumvire mike ngo utangire ubakureho utwabo, ngo uwashatse fiyanse akamubura ashyire ituro harya arataha yamubonye, ibyo ntabwo ari ibintu twareberera kuko ni ubwambuzi bushukana kandi ni icyaha mu mategeko.”
Polisi na RIB ni inzego zisanzwe zifatanya mu mikoranire yo gucunga umutekano ndetse no gukumira ibyaha muri rusange.