Ubwo yari i Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Emmanuel Ramazani Shadary, umunyamabanga uhoraho w’ishyaka rya rubanda riharanira kwiyubaka na demokarasi (PPRD), ishyaka rya politiki rya Perezida w’icyubahiro, Joseph Kabila, yemeje ko ibibazo biri hose mu gihugu ariko ko igikomeye muri byo ari Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo. Bill Gates yahishuye icyorezo karundura kigiye kwibasira isi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare, Emmanuel Ramazani Shadary yerekanye ko igisubizo cy’ibi bibazo ari imiterere, inzego cyangwa inyandiko. “Hariho ibibazo. Ntabwo ari muri Kindu gusa, ariko hariho ibibazo ahantu hose kandi tuzi ko ibisubizo ari imiterere, inzego (…) Tugomba gukora ku bibazo, ni inzego, ni imiterere, n’ikibazo cy’abantu, ni ikibazo cy’imyitwarire kandi na none ikibazo cy’ibyanditswe.
Uyu munyapolitiki wari uhanganye na Tshisekedi mu matora aheruka, yakomeje agira ati ” iyo umutwe udakora neza, umubiri wose urababara, umukuru w’igihugu ni Felix, ni we kibazo gikomeye, ariko tuza hano kuganira ku kibazo cya Maniema, ” Iyi nkuru dukesha Mediacongo.net yibutsa ko abantu benshi mu bavuga rikijyana bo muri Maniema bari i Kindu aho bitabiriye ihuriro ry’amahoro, ryahamagajwe n’amadini ryabaye kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gashyantare. src: Bwiza Ibintu 13 utasanga ku bantu bari ‘Smart’ mu mutwe [mature].