Umuyobozi ukomeye mu gihugu cy’u Burundi yavuze ko u Rwanda nta bushobozi rufite bwo gutera u Burundi avuga icyarubaho rubigerageje

Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain-Tribert Mutabazi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko u Rwanda nta bushobozi rufite rwo kugaba igitero ku gihugu cye ndetse ruramutse rubigerageje ingabo z’u Burundi zaruvugutira nta ngorane.

Iki kiganiro cyahuje iyi Minisiteri n’itangazamakuru cyitabiriwe kandi n’abasirikare barimo ba jenerali mu gisirikare cy’u Burundi. Iki kiganiro gikozwe mu gihe hari hashize iminsi bivugwa ko Leta y’u Burundi iri kurunda abasirikare benshi ndetse n’ibitwaro biremereye hafi y’umupaka warwo n’u Rwanda.

Minisitiri Mutabazi ubwo yabazwaga niba u Burundi bwafashe iki cyemezo kubera kwikanga ko hashobora kubaho ubushyamirane hagati yabwo n’u Rwanda yavuze ko atari ko bimeze. Ati “Mu busanzwe abasirikare bafite uko bakora akazi kabo. Abasirikare rero kuba ku mipaka cyangwa ntibahabe ni ibintu bisanzwe cyane. Turabamenyesha ko abasirikare b’u Burundi bakora akazi neza, bagenzura imipaka neza mu nyabune hose dukorana n’abaturage, rero nta na kimwe twikanga.”

Yakomeje avuga ko iki gihugu nta bwoba bw’uko cyaterwa­ n’u Rwanda gifite, ngo kuko kuva kera nta bushobozi rwabyo rufite. Ati “Kuba imipaka iduhuza n’u Rwanda yarafunzwe si ukuvuga ko hariho ibijyanye n’ubushyamirane bwo kuba hari igihugu cyatera ikindi, kandi murabizi ko kuva na kera u Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora.”

Yavuze ko igihugu cye kurinda neza imipaka biri mu rwego rwo kurinda inkozi z’ibibi zishobora kwinjira mu Burundi zigahungabanya umutekano w’abaturage, ndetse ko nta kibazo na kimwe tubona cyatuma ikindi gihugu gishobora gushyamirana n’u Burundi bakaba barwana.

Inkuru Wasoma:  Umwana w'imyaka 5 yishwe agashinyaguro akuwemo amaso abaturanyi batanga impamvu bakeka nyirasenge

Inkuru Wasoma:  Burera: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we bavuye mu bukwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved