Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko yahamagaje umwe mu bakozi bayo wari Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, SP Eugene Musonera, kugira ngo akurikiranweho ibyo yaba yarakoze bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru avuga ko DPC Musonera akekwaho ko yaba yarakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ngo akaba yaratawe muri yombi mu mpera za Mata 2024. Uyu mugabo atawe muri yombi nyuma y’uko yari amaze igihe gito ahawe ziriya nshingano, ari na bwo amakuru yagiye hanze ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yahamije aya amakuru avuga ko uyu mupolisi wayoboraga Polisi mu Karere ka Nyanza, yahamagajwe kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho. Ati “Mu minsi yashize hari amakuru twabonye avuga ko DPC w’Akarere ka Nyanza afite ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni yo mpamvu yahamagajwe kugira ngo akurikiranwe.”
ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko kugeza ubu DPC Musonera wayoboraga Polisi mu Karere ka Nyanza afungiye mu mujyi wa Kigali, kugira ngo atangire akurikiranwe.
Bivugwa ko uyu mugabo akomoka mu Karere ka Nyanza, ndetse ngo abaharokokeye bari basanzwe bazi amakuru ye, uretse ko batari baherutse kumuca iryera kuko ataherukaga muri aka gace mu buryo buzwi. DPC Musonera kandi bikekwa ko ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya ESPANYA mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yagendanaga imbunda, mu gihe hari abatanze amakuru bavuga ko DPC Musonera bikekwa ko yajyaga ku ma bariyeri atandukanye i Nyanza.
Icyakora hari na bamwe mu barokotse Jenoside batuye aho bikekwa ko yaba yarakoreye Jenoside bavuze ko mu gihe cya Gacaca uriya mupolisi yavugwaga ariko atigeze aburanishwa kuko ntabavugaga ko baba barafatanyije mu bwicanyi.