Brian Thompson, Umuyobozi w’Ikigo cy’ubwishingizi bw’Ubuzima, UnitedHealthcare, cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe arashwe kuri uyu wa Gatatu muri New York City.

 

Yarashwe amasasu menshi n’umuntu witwaje imbunda ubwo yari ageze hanze ya Manhattan hotel.

Thompson yarashwe mu gitondo cya kare ku wa Gatatu, uwamurashe bikaba bikekwa ko yari amaze umwanya amutegereje nkuko Polisi yabitangaje.

 

Ni ubwicanyi bushobora kuba bwari bwarateguwe kuko ku bitoyi by’amasasu yarashwe Thompson, hasanzweho aya magambo: Bihakane, Irwaneho, Kuraho.

Uwarashwe Thompson ntabwo aramenyekana gusa inzego z’umutekano zahise zitangira kumuhiga.

 

Amashusho ya camera z’umutekano yagaragaje ko uwarashe Thompsoon yamuturutse inyuma, akamurasa mu mugongo.

UnitedHealthcare ni kimwe mu bigo bikomeye by’ubwishingizi bw’ubuzima muri Amerika.

Brian Thompson yishwe arashwe amasasu menshi mu mugongo

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.