Umuyobozi ukomeye wo muri Congo yeruye avuga ko umutwe wa M23 ubarusha imbaraga

Mu inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba yeruye atangaza ko umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bw’Igihugu warushije imbaraga ingabo za Leta n’abo biyambaje, ku buryo bananiwe kuwuhungabanya.

Muri iyi nama Bemba yakuriye inzira ku murima abibwira ko inyeshyamba za M23 zoroshye, ashimangira ko ufite abarwanyi bakomeye n’ibikoresho bihambaye, maze agaragaza ko nubwo Ingabo za Guverinoma n’abo yiyambaje bakomeje kugaba ibitero kuri uwo mutwe, bikiri ihurizo kuwunyeganyeza.

Minisitiri Bemba yavuze ko M23 yihagazeho imbere y’imbaraga z’ibisirikare biyiteraniye ku mirongo y’urugamba. Bemba watangaje ibi  akunze kwikoma Leta y’u Rwanda, avuga ko ariyo iri inyuma y’ibibazo by’ubukungu n’iterambere iki gihugu kiri gucamo arushinja guha ubufasha uyu mutwe w’inyeshyamba.

Inkuru Wasoma:  Hatanzwe umucyo kubyateye uwahoze ari Minisitiri n’umunyamabanga we gutabwa muri yombi

Kugeza Ingabo za Guverinoma ya RD Congo, FARDC, ziracyafatanya na FDLR, abacanshuro b’abazungu, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, ntako batagize ngo batsinsure uyu mutwe ariko bikomeje kugorana kuko ubu uyu mutwe uragenzura ibice byinshi muri teritwari ya Masisi, Nyiragongo na Rutschuru.

Ingabo za SADC zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi nazo zariyambajwe ariko kugeza ubu nta na santimetero y’ubutaka zirambura umutwe wa M23 ahubwo izi nyeshyamba zirakomeza kwigarurira ibindi bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu uko bwije n’uko bukeye.

Minisitiri yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere imirwano itoroshye yakomereje mu nkengero za Shasha aho FARDC n’abambari bayo bari kugerageza kwirukana umutwe wa M23 ndetse M23 ivuga ko haguye inzirakarengane z’abaturage benshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved