Umuyobozi ukomeye yafunzwe akurikiranyweho kwaka umuturage ruswa ya Miliyoni 21 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwataye muri yombi Gasagure Vital, ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranyweho gusaba no kwakira ruswa ingana n’ibihumbi 500 Frw muri Miliyoni 21Frw batse rwiyemezamirimo kugira ngo azahabwe isoko.

RIB ivuga ko aba bombi bafashwe ku wa 23 Gicurasi 2024, aho uyu Gasagure Vital akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke naho Sindikubwayo Evaliste we akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Ubugenzacyaha buvuga ko abafashwe bafungiwe kuri station ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye yabo ku wa 27 Gicurasi 2024, yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha.

Inkuru Wasoma:  Leta y'u Rwanda yasabye ibisobanuro Amerika ku byo iherutse gutangaza ku ntambara yo muri Congo

Aba baramutse bahamijwe n’iki cyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriwe.

Ni mu gihe ku cyaha cyo kuba icyitso, aramutse agihamijwe n’Urukiko yahabwa igihano gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha. RIB ikomeza yibutsa abantu bose ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza, igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta kibuza ko yakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved