Umuyobozi wa FBI, Christopher Wray, yatangaje ko agiye kwegura ku mirimo ye nyuma y’uko Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuze ko yifuza kumusimbuza Kash Patel.
Wray yatangarije mu nama yabaye kuruyu wa Gatatu.
Uyu mwanzuro wo kwegura, nk’uko Wray yabivuze, ntiwari woroshye. Yavuze ko yahisemo kuwufata kugira ngo “adakomeza gutuma ikigo kirushaho kubangamirwa” no “kwibanda ku nshingano zacyo z’ibanze.”
Trump yari yarashyizeho Wray mu mwaka wa 2017, nyuma yo kwirukana uwari umuyobozi wa FBI icyo gihe, James Comey, mu cyiswe ‘Russiagate.’
Iri yegura rya Wray rije hashize iminsi ibiri Senator Chuck Grassley wo muri Leta ya Iowa ashize ahagaragara ibaruwa y’impapuro 11 amushinja imicungire mibi n’“ukutagira ubushobozi bwo kuyobora FBI.”
Mbere muri uku kwezi, Trump watsindiye manda ya kabiri muri uku Gushyingo, yari yashyizeho Kash Patel ngo azayobore FBI muri manda nshya. Abadepite bo mu ishyaka ry’Abademokarate bamaganye iki cyemezo bavuga ko Wray yari agifite imyaka myinshi mu gihe cye cyo kuyobora.
Abayobozi ba FBI bashobora kuyobora imyaka icumi, hashingiwe ku itegeko ryatowe na Kongere nyuma y’uko uwari umuyobozi wa FBI wa mbere, J. Edgar Hoover, apfuye. Hoover yayoboye FBI n’ikigo cyayibanjirije imyaka 48 yose.
Nubwo Wray yari Umurepubulikani usanzwe kandi akaba yarashyizweho na Trump, Perezida watowe yamunenze kuba yaragiye akorera ubutegetsi bwa Biden mu myaka ine ishize.
“Yinjiye mu rugo rwanjye rwihishwa,” Trump yabivuze mu kiganiro yagiranye na NBC’s Meet the Press, yerekeza ko igikorwa cya FBI cyo gusaka Mar-a-Lago muri Florida mu mwaka wa 2022.
Trump yakomeje ati“Ku buyobozi bwa Christopher Wray, FBI yinjiye mu rugo rwanjye binyuranyije n’amategeko, ikora ibishoboka byose ngo inshyireho icyaha, kandi yakoze ibindi byinshi bigamije kwangiza uburenganzira bwa benshi muri Amerika. Bakoresheje ububasha bwabo bugari bahutaza abaturage b’inzirakarengane benshi, bamwe muri bo batazashobora kwiyubaka mu buzima bwabo bwose,”.