Umuyobozi wa RIB aravuga ko habayeho uburangare mu nzego zose ku kuba Kazungu yarafashwe bitinze

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023, Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga yemeje ko inzego z’ubutabera zarangaye zifata Kazungu Denis zikerewe bityo akaba ari igisebo kuri zo.

Col Ruhunga yavuze ko ‘Hatabayeho uburangare mu nzego zose nta cyaha cyaba ariko turi muri sosiyete. Kazungu yatoranije abantu yica yabigambiriye, umuntu utava mu rugo ngo nadataha hari umuntu ubaza ngo ‘ariko kanaka ko atatashye’ ajye kuri polisi cyangwa RIB ati ‘twabuze umuntu’.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu bose Kazungu yishe nta muntu wigeze ajya gutanga ikirego ko yabuze umuntu, ati “ariko ibyo ntabwo bidukuraho blame kuko ntabwo dushinzwe kurinda abantu bataha, aho baba gusa, tugomba kurinda Abanyarwanda bose. Ni nayo mpamvu yafashwe.”

Kazungu akurikiranweho ibyaha 10 birimo n’ubwicanyi kandi byose arabyemera.

Kazungu Denis yemera ko yishe abantu 14

Inkuru Wasoma:  Hamaze kumenyekana utubari 3 twafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo gufunga aheruka gushyirwaho

Umuyobozi wa RIB aravuga ko habayeho uburangare mu nzego zose ku kuba Kazungu yarafashwe bitinze

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023, Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga yemeje ko inzego z’ubutabera zarangaye zifata Kazungu Denis zikerewe bityo akaba ari igisebo kuri zo.

Col Ruhunga yavuze ko ‘Hatabayeho uburangare mu nzego zose nta cyaha cyaba ariko turi muri sosiyete. Kazungu yatoranije abantu yica yabigambiriye, umuntu utava mu rugo ngo nadataha hari umuntu ubaza ngo ‘ariko kanaka ko atatashye’ ajye kuri polisi cyangwa RIB ati ‘twabuze umuntu’.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu bose Kazungu yishe nta muntu wigeze ajya gutanga ikirego ko yabuze umuntu, ati “ariko ibyo ntabwo bidukuraho blame kuko ntabwo dushinzwe kurinda abantu bataha, aho baba gusa, tugomba kurinda Abanyarwanda bose. Ni nayo mpamvu yafashwe.”

Kazungu akurikiranweho ibyaha 10 birimo n’ubwicanyi kandi byose arabyemera.

Kazungu Denis yemera ko yishe abantu 14

Inkuru Wasoma:  Impanuka ikomeye y'ikamyo ihitanye abantu babiri harimo n'umupolisi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved