Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko CIP Mutsinzi Verdique, uyobora Ikigo kinyurwamo by’igihe gito cya ‘Gikondo Transit Center’ afungwa iminsi 24 ndetse agatanga ihazabu y’ibihumbi inaja (100 Frw) bisubitswe mu gihe cy’amezi atatu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufunga abantu babiri mu buryo bunyuranyije amategeko. https://imirasiretv.com/biravugwa-ko-murungi-sabin-yabujijwe-kongera-gukorera-ikiganiro-ku-isimbi-tv-kugira-ngo-indi-videwo-ye-itajya-hanze/

 

Nyuma y’icyemezo cyasomwe ku wa 07 Ukwakira 2024, uru Rukiko kandi rwamutegetse gutanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 20 Frw kubera gufunga mu buryo bunyuranyije amategeko Nshimiyimana Aloys na Twagirayezu Joel, buri umwe akaba agomba guhabwa miliyoni 10 Frw ndetse bagahita bafungurwa.

 

Abo babiri batanze ikirego bavuga ko ku wa 4 Nzeri 2024, ubwo bari mu kazi bakora muri Maurid General Supply ikorera Kimisagara, bafashwe n’umuntu batabashije kumenya amazina abajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko, bahamara iminsi itanu nta dosiye ndetse batazi n’icyo bafatiwe. Mu gihe ku wa 09 Nzeri 2024, bashyikirijwe RIB, ndetse bahabwa n’urupapuro rwo kubata muri yombi bamenyeshwa ko bakekwaho icyaha cyo kunyereza umusoro.

 

Inkuru dukesha IGIHE ivuga ko ku wa 13 Nzeri 2024, Umugenzacyaha wari ufite iyo dosiye yabafunguye by’agateganyo hemezwa ko bagomba gukurikiranwa badafunzwe, abaha n’icyemezo kibafungura. Bavuze ko bakimara gufungurwa na RIB, ngo hahise haza imodoka batamenye plaque zayo ibajyana i Gikondo muri Transit Center iyoborwa na CIP Verdique Mutsinzi, barahafungirwa kugeza n’ubu.

 

Umunyamategeko Me Barton Matimbano ubunganira yasobanuriye Urukiko ko iryo fatwa n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko ari nayo mpamvu bareze CIP Mutsinzi ubafunzwe kugira ngo abazwe impamvu zatumye abafunga ndetse banagezwe imbere y’Urukiko.

 

Nyuma Urukiko rwasanze uretse kuba barashyizwe muri icyo kigo mu buryo bunyuranyije amategeko, CIP Mutsinzi atagaragaza ibikorwa by’imyitwarire mibi yabo, ndetse nta na raporo yaba yarashingiweho abashyira muri icyo kigo bityo ko bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

 

Rusanga kandi CIP Mutsinzi yaritwaje imirimo ashinzwe akabafungira muri icyo kigo kandi nta burenganzira abifitiye bityo ko ahanishwa gufungwa iminsi 24 yari abafunze mu buryo bunyuranyije amategeko ndetse agatanga n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw. Urukiko ariko rusanga nubwo CIP Mutsinzi Verdique ahamwa n’icyaha nta mpamvu y’indi yamuteye kubikora ahubwo yarabikoze mu rwego rw’akazi bityo ko byashingirwaho igihano yahawe kigasubikwa, akazishyura ihazabu yonyine.

 

Urukiko rwasanze kuba abo barafunzwe bagata imiryango yabo n’akazi kabinjirizaga amafaranga no gushaka ubunganira mu mategeko, CIP Mutsinzi agomba kwishyura indishyi zingana na miliyoni 10 Frw kuri buri umwe zikubiyemo igihembo cy’avoka n’amafaranga y’ikurikiranarubanza. https://imirasiretv.com/biravugwa-ko-murungi-sabin-yabujijwe-kongera-gukorera-ikiganiro-ku-isimbi-tv-kugira-ngo-indi-videwo-ye-itajya-hanze/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved