Umuyobozi wa World Trade Organization, Dr. Ngozi Okonjo Iweala, yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga n’abaturage b’igihugu akomokamo cya Nijeriya, ubwo yapostingaga amafoto ari kumwe n’abandi ba perezida batandukanye mu nama bari bitabiriye mu gihugu cy’ubufaransa ariko ntagaragaze ari kumwe na perezida w’igihugu cye wari witabiriye iyo nama.
Ni inama yiswe ‘Paris Global Financial’ yahamagajwe na perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron, aho yari yitabiriwe na perezida wa Nijeriya ndetse n’umuyobozi wa World Trade Organization ku isi ari we Dr. Ngozi Okonjo Iweala ukomoka muri icyo gihugu.
Nyuma y’iyi nama abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Dr Ngozi yatangaje amafoto ari kumwe n’abandi bayobozi b’ibihugu agira ati “Andi mafoto kuva mu nama I Paris, ndi kumwe na ba nyakubahwa Luiz Inacio Lula Da Silva perezida wa Brazil, Maky Sall wa Senegal, Cyrill Ramaphosa wa Afurika y’epfo na Hakainde Hichilema wa Zambiya.”
Dr Ngozi akimara gutangaza ibi, abanya Nijeriya benshi bamwibasiye bamubwira ko agomba kugaragaza n’amafoto ari kumwe na perezida wabo Tinubu. Uwitwa Truth yamusubije agira ati “Urabona ngo urirengagiza perezida Tinubu? Nyizera, igihe kimwe uzamukenera kandi na we azakwishyura. Ni gute wibuka abaperezida b’ibindi bihugu bya Afurika ukirengagiza perezida wawe? Hatariho Nijeriya ntago uba ufite uwo mwanya uriho.”
Adeniyi Akande yagize ati “ni icyemezo kibi cyane kandi gisuzugurutse Ma, gupostinga amafoto uri kumwe n’abandi ba perezida ugasiga uwawe. Wabikunda utabikunda Tinubu ni perezida wa Nijeriya.” Bakomeje bamubwira ko leta yabo ariyo yamugize uwo ari we, bityo kwirengagiza perezida wabo akiringira abandi, ubwo manda ye nirangira azakomeze ajyane n’abo yiringiye.