Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, hamwe n’abamwungirije babiri aribo Munganyinka Hope ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Harerimana Jean Damascene ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, birukanywe ku mirimo yabo ku wa 7 Ukuboza 2025.

Ibi byatangajwe nyuma y’Inama Njyanama idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru, yafashe umwanzuro wo kubambura inshingano nyuma yo gusanga bananiwe kuzuza ibyo basabwaga mu miyoborere y’akarere.

 

Amakuru yizewe ahabwa IGIHE yemeza ko aba bayobozi bakurwe ku mirimo nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo bikomeye by’abaturage, cyane cyane ibijyanye n’inzara yibasiye abaturage bo mu bice bya Ndego na Mwiri.

Aha ni ho hagaragaye abaturage babuze imvura, bakabura n’ibiribwa byo kubafasha, bikagera n’aho bamwe basuhuka. Byavuzwe ko Leta yari ifite ibiribwa bigenewe abaturage, ariko habaye uburangare mu kubigeza ku babikeneye.

 

 

Byongeye kandi, aya makuru agaragaza ko aba bayobozi batumvikanaga hagati yabo, bakunda gushyamirana ku byemezo bitandukanye, ikibazo cyagiye kigaragara kenshi ku buryo hari n’ubwo habayeho kubunga inshuro nyinshi, ariko ntibigire icyo bitanga.

Nyemazi John Bosco: Yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza mu Ukuboza 2021. Munganyinka Hope: Yinjiye muri Komite Nyobozi mu 2018, ahabwa indi manda ikurikiraho. Harerimana Jean Damascene: Yatorewe kuba Visi Meya w’Imibereho Myiza mu 2016, yongeye gutorwa muri 2021.

 

Akarere ka Kayonza kagizweho ingaruka n’izuba rikabije mu bice bimwe na bimwe. Nubwo hari imishinga minini yo kuhira irimo KIIWP1, KIIWP2 n’indi, yose hamwe isaga miliyari 100 Frw, ikibazo cy’inzara kiracyari ingorabahizi, cyane cyane mu Ndego na Mwiri aho abaturage bahora bataka buri mwaka.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yeguye