Ni mu ntara y’iburengerazuba ho mu karere ka Rubavu, mu murenge wa rugerero, aho ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero avugwaho kohereza umutetsi usanzwe atekera abanyeshuri nk’umuyobozi guhagararira abandi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi byabaye kuwa 3 kamena 2022 nk’uko tubikesha BTN TV.
Ngo muri iki gikorwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira iki gikorwa cyaberaga ku kigo cy’amashuri cya Nkama, gusa ngo ntiyaboneka kubera ko yari afite abageni agomba kujya gusezeranya, nibwo yoherejeyo ushinzwe uburezi mu kurenge wa Rugerero, nawe yoherezayo umutetsi usanzwe utekera abanyeshuri.
Perezida wa Ibuka muri Rugerero avuga ko kohereza umutetsi wo mu kigo mu gikorwa nk’iki byafashwe nko gupfobya Jenoside kubera ko byatumye bamwe bahahamuka. Yakomeje avuga ko kuri ubu atazi impamvu batohereje ba gitifu b’utugari kandi ngo umwe yaraje agafatwa nk’umuturage usanzwe. Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nta kintu buratangaza kuri iyi nkuru nk’uko BTN TV yabitangaje.