Umuyobozi wari Umutoni kuri Perezida Evariste Ndayishimiye yahunze igihugu

Umuyobozi wa Komisiyo yigenga ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (CNIDH), Dr. Sixte-Vigny Nimuraba, yahunze u Burundi nyuma y’igihe kinini ari umutoni wa Perezida Evariste Ndayishimiye.

 

Dr. Nimuraba yatangiye kuyobora iyi komisiyo mu 2019, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Ubwo Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi muri Kamena 2020, babaye inshuti.

 

Amakuru avuga ko Dr. Nimuraba yajyaga mu biro by’Umukuru w’Igihugu uko abishatse, ndetse n’igihe cyose yamwandikiraga, akamusubiza.

Ntibyarangiriye aho kuko Dr. Nimuraba yanabaye inshuti y’abo mu rwego rushinzwe iperereza (SNR) rushinjwa gushimuta abaturage, barimo umuyobozi warwo, Gen Maj. Ildephonse Habarurema.

 

 

Kuba inshuti y’Umukuru w’Igihugu n’abo mu iperereza, byatumye Dr. Nimuraba yirengagiza dosiye zimwe na zimwe z’abantu bashimuswe ndetse n’abafungiwe muri kasho za SNR mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ku wa 24 Mata 2025 yatangaje ko umubano wa Dr. Nimuraba n’ubutegetsi bw’u Burundi wazambye nyuma y’aho muri Mutarama CNIDH isohoye raporo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu 2024 itarabushimishije.

 

Iyi raporo igaragaramo dosiye 429 z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirijwe, yatumye Dr. Nimuraba agirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga, ariko iba intangiriro y’ibibazo bye mu Burundi.

 

Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gélase-Daniel Ndabirabe, yamaganye iyi raporo, avuga ko igamije guharabika igihugu cyabo, ashinja CNIDH kwibasira ubutegetsi.

 

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’abagize iyi komisiyo, batatu muri barindwi bayigize bandikira Ndabirabe ko Dr. Nimuraba yanyereje Amafaranga y’Amarundi arenga miliyari 1,12 mu gihe cy’imyaka ibiri.

 

 

Mu cyumweru gishize, Dr. Nimuraba yambuwe pasiporo yo mu rwego rw’ubutegetsi, asigarana isanzwe yari afite. Abapolisi basatse urugo rwe, bikavugwa ko byakozwe ku ibwiriza rya Perezida Ndayishimiye.

 

Mu rwego rwo “gukiza amagara” ye, Dr. Nimuraba yahunganye n’umuryango we wose, ndetse yatangiye gusaba ubuhungiro mu gihugu arimo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.