Umuyobozi w’i Burayi yemeye ko ubuhangange bwabo buri aharindimuka

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban yavuze ubuhangange bw’Abanyaburayi mu mitegekere y’Isi buri ku iherezo, ahanini bitewe n’imyitwarire yabo ku ntambara y’u Burusiya na Ukaraine ndetse n’imitegekere mishya y’Isi.

Minisitiri w’Intebe Viktor yavuze ko ibihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’uwo gutabarana wa NATO ubuhangange bwabyo bwatakariye cyane ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine, imaze imyaka ibiri ibi bihugu bitangamo ubufasha ndetse byaranageneye ibihano u Burusiya ariko ntibigire icyo bitanga.

Yavuze ko uburyo bwose bukoreshwa bwo gushyigikira Ukraine budashobora gutuma itsinda intambara, ahubwo ko ari nko kuruhira ubusa kuko ibiganiro ari byo byakemura ikibazo.

Ati “Hari igisubuzo kimwe, ibiganiro by’amahoro bigomba gutangira vuba cyangwa bitinze.”

Hongrie ivuga ko kandi uko ibiganiro by’amahoro bitinda gutangira ariko Ukraine ibihomberamo kurushaho kuko ari na yo iberamo urugamba, ndetse ko u Burayi inkunga yose bwatanga nta n’umwe wizeye ko Ukraine ishobora gutsinda iyi ntambara.

Gusa yavuze ko nubwo Hongrie nayo iri mu Muryangp w’Ubumwe bw’u Burayi, izakomeza gushyiraho politiki n’imirongo bituma isigasira ubusugire bwayo, asaba kwita cyane ku mitegekere mishya y’Isi iri kugenda iyiha indi sura.

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka itatu yasanzwe amanitswe mu bwiherero yapfuye

Inkuru Wasoma:  Yivuganye umugore bari bamaranye amezi abiri gusa hakekwa ko byatewe n'impamvu itangaje

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved