Gelase Daniel Ndabirahe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yabwiye Abarundi ko ari bo ba nyirabayazana mu gihugu cyabo kuba kidakurura abashoramari, ababwira ko u Burundi bwagakwiye kwigira ku Rwabda mu rwego rwo guhana bihanukiriye abanyereza umutungo w’Igihugu.
Uyu muyobozi ibi yabikomojeho ku wa Kabiri tarili ya 26 Ukuboza 2023, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi barimo basuzuma umushinga w’itegeko ryerekeye imicungire y’imyenda Leta y’u Burundi ifata. Nyuma y’uko bigaragaye ko amafaranga Leta ifata aruhukira mu mifuka y’abantu bamwe na bamwe, banzuye ko uzajya agaragaraho iki cyaha azajya ahabwa ibihano bikakaye.
Ndabirahe ubwo yavugaga ku bihano abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi bifuje, yavuze ko abajya banyereza umutungo mu Rwanda batajya bihanganirwa, ngo ahubwo bajya bicwa. Yagize ati “Mu Rwanda uvangiye Leta ku bashoramari ishobora kuzana barakwica. Mu Rwanda nta mikino…, ahubwo sinzi niba namwe aribyo mushaka kuvuga, kuko mu Rwanda iyo unyereje amafaranga bahita bakuraho.”
Yakomeje ashimangira ko Abarundi ari bo ba nyirabayazana batuma igihugu cyabo kidashorwamo imari, kuko usanza abashoramari bifuza gushora imari muri iki gihugu bakwa indonke na za komisiyo cyane. Bimwe mu bihano bateganyirijwe harimo guhagarikwa mu mirimo, kuriha umutungo bakekwaho kunyereza, gufatirwa imitungo igashyirwa mu kigega cya Leta no kwamburwa uburenganzira mu kazi ako ariko kose.