Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yashyize murumuna we utari umwarimu ku rutonde rw’abakosora ibizamini bya Leta

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyakagoma, Niringiyimana Dative, biravugwa ko mu rutonde rw’abarimu yashyikirije Ikigo cy’Ubugenzuzi n’Ibizamini mu Rwanda (NESA), bazajya gukosora ibizamini bya Leta, harimo murumuna we bavukana mu nda, utari na umwarimu. https://imirasiretv.com/umugabo-yishe-umugore-we-amutemye-ijosi-agerageje-kwiyahura-ntiyapfa/

Mamaurwagasabo dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari umwarimu usanzwe ku rutonde rwa NESA mu bajya gukosora ibizamini bya Leta avuye muri iki kigo giherereye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, wasanze atari kuri uru rutonde niko gukeka ko byatewe n’icyenewabo. Amakuru avuga ko uyu mwarimu wari umaze igihe kinini agaragara kuri uru rutonde rw’abajya gukosora, yatunguwe no kutisangaho, gusa ngo yahise atangira gukeka ko byatewe n’ikibazo yagiranye na Deregitirise w’iki kigo.

Hashize igihe nibwo NESA yatangaje ko ikeneye abandi barimu bo gufasha abagiye gukosora kugira ngo iki gikorwa cyihutishwe, maze abashinzwe uburezi mu Turere basabwa gukora urutonde rw’abarimu bagomba kujya gufasha abagiye mbere. Ubwo iki gikorwa cyabaga nibwo Deregitirise wa GS Nyakagoma, yakoze iri kosa, aho hasohotse urundi rutonde ruriho umwarimu witwa Niyonkuru Lydia, bigaragara ko yigisha kuri iki kigo kandi mu by’ukuri atahigisha.

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyakomeje kivuga ko mu bucukumbuzi cyakoze, byagaragaye ko uriya mwarimukazi washyizwe kuri ruriya rutonde ari murumuna w’umuyobozi w’iki kigo. Bivugwa ko ikimenyane cyakoreshejwe kugira ngo umwarimu wigisha hariya akurwe kuri ruriya rutonde, ari nacyo cyakoreshejwe kugira ngo uyu murumuna w’uyu muyobozi arushyirweho kandi atigisha kuri iki kigo.

Hari andi makuru kandi avuga ko umukozi w’Akarere ushinzwe uburezi asanzwe ari mukuru w’umugabo w’uyu mwarimukazi washyinzwe muri uyu mwanya atarakwiriye, ikintu gitera kwikanga ubufatanye mu ikosa cyangwa icyaha. Uyu mwarimukazi akanaba murumuna w’umuyobozi wa kiriya kigo.

IZINDI NKURU WASOMA  Hitezwe umuyaga n’imvura bidasanzwe mu mpera za 2023

Umuyobozi wa GS Nyakagoma Nirimgiyimana Dative ubwo yabazwaga niba uyu mwarimu koko yigisha kuri iki kigo, yahise akupa telephone ahita anayikura ku murongo. Icyakora nyuma yo kwandikirwa ubutumwa abaza icyo abivugaho, yaje gusubiza agira ati “Habayeho kwibeshya kandi byameneshejwe NESA, ubu ntabwo akiriho.”

Mamaurwagasabo yashatse kumenya icyo umukozi ushinzwe uburezi muri aka karere abivugaho dusanga telephone ye itari ku murongo. Mu gukomeza gushakisha tumenya y’uko ari hanze y’igihugu. Nubwo Madamu Niringiyimana Dative uyobora GS. Nyakagoma yavuze ko murumuna we atakiri kuri uwo rutonde, nta rundi rutonde rushyashya yaduhaye ruriho undi yamusimbuje. Amakuru dufite nuko yamaze ku musinyira nk’umwarimu wigisha kuri iki kigo, uko biri kose ngo ari mubazaba bari gukosora. https://imirasiretv.com/perezida-paul-kagame-na-tshisekedi-baganiriye-na-perezida-wa-angola/

IZINDI NKURU WASOMA  Umukoro ukomeye umuyobozi wa RDRC yahaye abahoze mu mitwe irwanya Leya y'u Rwanda

Umuyobozi wa GS Nyakagoma Nirimgiyimana Dative ubwo yabazwaga niba uyu mwarimu koko yigisha kuri iki kigo, yahise akupa telephone ahita anayikura ku murongo. Icyakora nyuma yo kwandikirwa ubutumwa abaza icyo abivugaho, yaje gusubiza agira ati “Habayeho kwibeshya kandi byameneshejwe NESA, ubu ntabwo akiriho.”

Mamaurwagasabo yashatse kumenya icyo umukozi ushinzwe uburezi muri aka karere abivugaho dusanga telephone ye itari ku murongo. Mu gukomeza gushakisha tumenya y’uko ari hanze y’igihugu. Nubwo Madamu Niringiyimana Dative uyobora GS. Nyakagoma yavuze ko murumuna we atakiri kuri uwo rutonde, nta rundi rutonde rushyashya yaduhaye ruriho undi yamusimbuje. Amakuru dufite nuko yamaze ku musinyira nk’umwarimu wigisha kuri iki kigo, uko biri kose ngo ari mubazaba bari gukosora. https://imirasiretv.com/perezida-paul-kagame-na-tshisekedi-baganiriye-na-perezida-wa-angola/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved