Umuyobozi w’Ikirenga w’ubwami bwa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi ibiri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Charge d’Affaires wa Ambasade ya Qatar mu Rwanda, Ali bin Hamad Al Aida, yavuze ko uruzinduko rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani i Kigali ruje mu gihe hari impinduka zikomeje kuba hirya no hino ku Isi haba ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko kandi rushimangira icyerekezo Qatar ifite cyo kurushaho gukorana n’umugabane wa Afurika, mu bijyanye n’umutekano, ituze ndetse n’iterambere rirambye.
Al Aida yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wo kwizerwa wa Leta ya Qatar, ashimangira ko uru ruzinduko ruzaba umwanya wo kurushaho gushimangira imikoranire iri hagati y’ibihugu byombi hashingiwe ku kwizerana, ubwubahane ndetse n’inyungu z’impande zombi.
Yagaragaje ko hamwe mu ho ibihugu byombi byiteze gushyira imbaraga ari mu bijyanye n’ubutwererane muri gahunda z’iterambere, guhanga ibishya n’ishoramari, nyuma yo kubona ko hari izindi nzego bikoranamo neza zirimo umutekano, uburezi, ubwikorezi n’iby’indege.
Byitezwe ko uruzinduko rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani ruzasiga u Rwanda na Qatar bishyize umukono ku masezerano mashya y’imikoranire.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Emir wa Qatar yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2022, ubwo yari umushyitsi wihariye mu Nama y’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), yabereye i Kigali.