Umuyobozi w’indaya muri Ngoma yavuze icyakorwa ngo bareke uyu mwuga

Abagore bamwe mu bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Ngomba, batangaje ikintu bashobora gukorerwa kugira ngo bareke uyu mwuga w’uburaya kubera ko na bo ubwabo ubarambiye. Umugore witwa Uwababyeyi Rosalie uhagarariye 729 bakora uburaya mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma ari umwuga bakora ari amaburakindi ngo baramuke naho ubundi utabatera ishema.  Umugore yatunguye abantu kubera imyaka afite akaba afite abuzukuru

Yavuze ko mu mpamvu nyinshi cyane zituma bishobotse bava muri uyu mwuga ari uko bafite abana bamaze kuba bakuru, no kuba hari uko abaturanyi babafata. Yagize ati “Maze igihe mbwira bagenzi banjye ko tugomba gusezera uyu mwuga w’uburaya kubera ko hari bamwe mu bagabo baza gukora imibonano mpuzabitsina bakanga gukoresha agakingirizo.”

Yakomeje avuga ko abenshi mu bakora uyu mwuga w’uburaya bitabashimishije ahubwo bibatera n’ipfunwe, bityo bakaba bifuza ko bahabwa igishoro maze bakawuvamo burundu. Uyu uhagarariye indaya muri aka karere, yavuze ko 729 ari umubare ugaragara muri raporo ariko ushobora no kuba urenga, yagize ati “ubuyobozi buduhaye igishoro twabivamo, kuko bamwe ari naho bandurira biturutse ku mafaranga bahabwa n’abakiriya.”

Uwitwa Hategekimana Rachid avuga ko ubuzima ari bwo bwa mbere kurusha amafaranga akagira abakora uyu mwuga w’uburaya kubivamo, kuko amafaranga atagura ubuzima bityo ntawe ashishikariza gukora ubusambanyi. Dukuzimana Marie Alice, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ngoma, avuga ko hari bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya bamaze gutera inkunga bawuvuyemo bakaba bakira ibindi.

Yavuze ko nubwo nta mubare ufatika w’abo bafashije yari afite muri ako kanya, ariko mu karere ka Ngoma ntago ari bake kuko babavanga n’abandi bafite ubushobozi buke mu kubafasha. Usibye abagore n’abakobwa 729 bakora uburaya muri aka karere, hiyongeraho abakobwa 208 batewe inda zidateguwe ndetse n’abandi 622 bari hagati y’imyaka 18 na 19 babyariye iwabo bakeneye ubufasha. Src: Umuseke

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved