Umuyobozi w’ingabo ziri muri UNMISS yasuye Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, yasuye Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1), zifite icyicaro mu Mujyi wa Torit.

Ejo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, ni bwo  Lt Gen Mohan, yabasuye aganira  n’abagore bo mu bihugu nka Australia, u Buhinde, Gambia, Ghana, u Rwanda, Sierra Leone na Thailand bari mu butumwa bw’amahoro, ku ruhare rwabo mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Inkuru Wasoma:  Umukozi w'Umurenge yafatiwe mu kabari asambana n'umukozi we ahabwa isomo rikomeye n'abamuguye gitumo

Lt Gen Mohan akihagera yakiriwe na Brig Gen Dinesh Singh, n’umuyobozi w’ingabo za Rwanbatt-1, Lt Col Emmanuel Ntwali.

Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zagira mu gukemura ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gukemura ibibazo bishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye  mu baturage ba Sudani y’Epfo.

Lt Gen Mohan yabasabye kwiyemeza kurwanya ihohotera ndetse bakabigira inshingano zabo za buri munsi.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved