Sahabo Faustin, uyobora Urwunge rw’amashuri rwa Karugarika, ruherereye mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, aravugwaho kurigisa inka ebyiri z’ishuri, zaguzwe mu mafaranga bari bagurishije i kawa kugira ngo zizajye zibaha ifumbire mu mirima yabo.
Icyakora n’ubwo bivugwa gutya uyu muyobozi we arabihakana, akavuga ko atakora amarorerwa nk’aya ngaya. Umwe mu barezi bigisha kuri iri shuri utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, yavuze ko ibyakozwe n’uyu muyobozi byo gukura inka mu kigo akazijyana iwe murugo bitagakwiriye kuranga umuyobozi.
Ibyo bashingiraho bavuga ko kuba ariwe zifumbirira zikanakamirwa abana be bitabagaragariye neza, none nyuma y’imyaka 6 akaba ashaka kongera kubagarurira inka ebyiri gusa kandi bafite amakuru ko yaba yarabyaye inshuro zirenze izo.
Mu 2019 nibwo umuyobozi w’iri shuri yafashe izi nka azijyana ahantu hatazwi, nyuma bakurikiranye basanga yarazijyanye iwe nk’uko uwahaye Bwiza amakuru abivuga. Gusa ibi Sahabo Faustin, Umuyobozi w’ishuri mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Bwiza yabihakanye avuga ko inka atazijyanye iwe, ahubwo ko yabonye zibayeho nabi akajya kuziragiza.
Ati “Inka nabonye zibayeho nabi nzishakira uziragira ndetse tugirana amasezerano, nyuma inka imwe twaje kuyigurisha ngo tubashe kugira ibyo dukemura, nyuma nayo yaje kubyara ariko ntitwabona uko tuyigarura mu kigo kuko byadutwara amafaranga yo kuyitunga, kuyubakira ikiraro no kuyishakira uko ibaho.”
Akomeza avuga ko bafatanyije na komite y’ababyeyi barimo gutekereza uko iyi nka n’ikimasa cyayo bazazigurisha. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yirinze kugira icyo avuga kuri iki kibazo, dore ko yirinze gufata terefone no gusubiza ubutumwa twamwandikiye kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru.