Abantu batatu barimo Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Nyakabuye riherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, umuzamu waryo ndetse n’umucuruzi wo muri aka gace, batawe muri yombi bakekwaho kwiba bimwe mu biryo by’abanyeshuri, aho uwabifatanywe yavuze ko yari abitumwe n’uwo muyobozi w’Ishuri, wari wamusabye kubishyira umucuruzi ngo abahe amafaranga.
Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu muyobozi watawe muri yombi ayobora ishuri riherereye mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza. Ni nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 24 ahagana saa cyenda z’ijoro (03:00’) uwo muzamu afatanywe ibyo akekwaho kwiba muri iri shuri, agahatwa ibibazo, akavuga uko byose biteye.
Amakuru akomeza avuga ko uwo muzamu usanzwe acungira umutekano iri shuri ribanza rya Nyakabuye, nyuma y’uko afatanywe bimwe mu bitunga abanyeshuri birimo umufuka w’umuceri n’uwa Kawunga, yabajijwe uwabimutumye, avuga ko ari umuyobozi w’Ishuri. Uyu muzamu kandi yavugaga ko ibi biryo yagombaga kubishyira umucuruzi wo muri aka gace, na we yasabwe guhita agaragaza, na we ahita atabwa muri yombi.
Ni mu gihe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamenyeshejwe iby’ubu bujura, rwahise rwinjira muri iki kibazo, ari na rwo rwahise ruta muri yombi, uyu muzamu wafatanywe ibiribwa by’abanyeshuri, ndetse n’umucuruzi yavugaga ko yari abishyiriye, kimwe n’umuyobozi w’Ishuri, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB, mu gihe iperereza kuri iki kibazo rigikomeje.