Umuyobozi w’ishuri yatewe n’abagizi ba nabi bamwiba moto banayitwikira hafi y’urugo rwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, ni bwo byamenyekanye ko abagizi ba nabi bateye urugo rw’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri ribanza rCa Muhondo (EP Muhondo), witwa Birege Malachie, ruherereye mu Mudugudu wa Nkesi, mu Mudugudu wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke, bamwiba moto ndetse banayitwikira hafi y’urugo rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, GASASA Evergiste, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu RIB yatangiye iperereza ngo hafatwe ababigizemo uruhare. Ati “Birege Malachie hari ahantu yabikaga Moto yagendagaho, abantu tutabashije kumenya baza bayikuramo, bayitwikira nko muri Metero 800.”

Gitifu Gasasa akomeza ati “Mu makuru nta numwe twari twamenya, umuyobozi wa RIB Sitasiyo ya Rushashi yagiyeyo, iperereza ryatangiye.” Uyu muyobozi yasabye abaturage ko bakwirinda gufata ibintu bitari ibyabo kandi bakareka ubugome n’ubugizi bwa nabi.

Inkuru Wasoma:  Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yunze Ubumwe wabaye umunyamuryango uhoraho wa G20

Inkuru Wasoma:  Abana bakivuka kugera ku myaka irindwi bagiye gukingirwa imbasa mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved