Umuyobozi wungirije wa MONUSCO, Bruno Lemarquis, yasuye abayobozi ba AFC / M23 mu gihe amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa Congo.
Bruno Lemarquis, Umuyobozi wungirije w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, unakora kandi nk’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Ubutabazi muri DRC, kuri uyu wa Kabiri itariki 18 Werurwe 2025, nibwo yasuye abayobozi ba AFC / M23.
Yahuye na Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa n’abandi bagize Ihuriro Alliance Fleuve Congo.
Mu gihe ibisobanuro birambuye ku biganiro bagiranye bitatangajwe, inama yagaragaye neza kandi nk’iyubashywe. Icyakora, umwuka mubi hagati ya MONUSCO n’umutwe wa M23 urakomeje, cyane cyane bitewe n’uko MONUSCO ikomeje gucumbikira abasirikare barenga 3.000 ba FARDC, barimo abasirikari bakuru nka ba jenerali n’abakoloneli, mu birindiro byayo.
Iki kibazo cyateje amakimbirane hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za MONUSCO muri Goma, kubera ko ubutumwa bwa Loni bukomeje guha ibikenewe ingabo M23 ifata nk’abanzi mu karere igenzura. Kuba abakozi ba FARDC bakomeje kurindwa na MONUSCO bitera urwikekwe no kutizerana, bikagora umubano hagati y’impande zombi.
Nubwo hari ibibazo, uruzinduko rwa Lemarquis rwerekana kugerageza kubiganiraho. Ariko, niba bizatuma habaho impinduka mu buryo MONUSCO yitwara cyangwa mu mibanire yayo mibi na M23 biracyari ibyo gutega amaso.