Umuzungu wavukiye mu Rwanda mu gahinda kenshi yavuze ko ababazwa no kuba ariwe muzungu wa mbere ukennye ku Isi byanatumye umugore we asara

Umugabo w’imyaka 60 y’amavuko witwa Shirisi Emanuelle, uvuga ko yavukiye mu Kigarama, i Tumba mu Karere ka Huye, aravuga ko ashenguwe no kuba abona ari we muzungu wa mbere ukennye ku Isi ndetse ngo no kuba atuye mu Rwanda akunda guhura n’imbogamizi kuko kuva akiri umwana abantu benshi bakunda kumwita ko ari umuzungu wapfubye.

Uyu mugabo utuye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko kugira ngo yisange yaravukiye mu Rwanda ari uko Papa we ukomoka mu Bubiligi yaje mu Rwanda, akabyarana na mama we w’umunyarwandakazi ariko ngo nyuma ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko, papa we yaje kubata yisubirira iwabo, biba ngombwa ko arerwa na mama we ubuzima bwose n’ubwo butari bworoshye na gato kuko bari abakene.

Avuga ko kuva akiri umwana kuba mu gihugu cy’u Rwanda bitamworoheye kuko uruhu rwe rwamugaragazaga nk’umuzungu, hanyuma abantu bamubona akora imirimo isanzwe irimo guhinga, kwahira, kuragira n’ibindi, byatumaga bamufata nabi bigatuma abaho yumva afite ipfunwe mu bandi bantu. Uyu muzungu avuga ko kugeza na nubu abayeho mu buzima bugoye [ni umuhinzi mworozi] n’ubwo yageze igihe akaza gushaka umugore akabyara abana barindwi, ariko ngo babiri bitabye Imana akaba asigaranye batanu, avuga ko yanakoze imirimo myinshi itandukanye kugira ngo abeho.

Mu myaka itatu ishize ni bwo yagiranye ikiganiro na Afrimax TV, akaza kuvuga ko hashize imyaka isaga umunani umugore we yararwaye mu mutwe, aho afite ikibazo cyo guhora yivugisha ndetse ngo niyo aryamye akunze kurara avuga ibintu biterekeranye. Avuga ko kuba yarasaze ni uko akigira iki kibazo yabuze ubushobozi bwo kumuvuza bityo hashira igihe kinini bakabura uko bamuvura

Inkuru Wasoma:  Abaturage buzuye ubwoba nyuma y'uko umumotari arashwe n'umusirikare wa Leta ku manywa y'ihangu bareba

Mu kiganiro cyanyuze kuri 5GUYZ Tv, uyu muzungu yavuze ko yize amashuri make agarukira mu mwaka wa gatatu, ariko ngo kubera ikimenyane cyabayeho byabaye ngombwa ko ava mu ishuri. Avuga ko akimenya ubwenge yasanze abayeho mu buzima bubi ariko ngo abonye avuye mu ishuri yahise ahitamo gucuruza ariko ngo bimunaniye ahita atangira ubworozi bw’amatungo magufi arimo inkoko n’inkwavu.

Emanuelle avuga ko kuva papa we yabata, na mama we yari umukene, byamugoye cyane ariko ngo guhera ubwo yize kubaho mu buzima bugoye yiga gukora ibintu byose birimo gucuruza, guhinga korora ndetse n’ibindi byose byamufashaga kubaho. Icyakora ubwo yagendaga aba mukuru, yagiye asaba mama we ko bashaka aho babariza amakuru ya papa we ukomoka mu Bubiligi, nyuma baza kumenya ko yasubiye iwabo mu Bubiligi.

Uyu muzungu avuga ko yabonye amaze kuba mukuru agahitamo kwimenya, akishakira ubuzima kuko yabonaga papa we wamubyaye atamwikoza ndetse ngo akenshi iyo bajyaga guhura yahitaga amukwepa. Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko, atuye mu Karere ka Huye, akaba afite umugore n’abana batanu babyaranye.

Kanda hano urebe amashusho y’ikiganiro uyu muzungu yagiranye na 5GUYZ TV

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka 9 yasambanyijwe n’umugabo yitaga se

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved