Umva ibyo umuryango utishoboye watangaje nyuma y’uko bibarutse impanga eshatu

Umuryango wa Mutungirehe Anastase na Mukansanga Elina utuye mu Mudugudu wa Rango mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma umaze ibyumweru bibiri wibarutse impanga z’abana batatu b’abakobwa, mu Bitaro bya Kibungo. Uravuga ko nubwo ari byishimo ariko ufite n’ihurizo ry’amadeni bafitiye Ibitaro byo babyariyemo, ndetse n’uburyo uzabasha gutunga aba bana kuko ibere ryonyine tritabakuza kandi bakaba ari ba ntaho nikora.

Amakuru ava kuru uyu muryango avuga ko tariki 19 Ukwakira 2023 aribwo bageze mu Bitaro, babivamo tariki 17 Ugushyingo 2023, bisobanuye ko babimazemo ukwezi kumwe. Ubwo bari bagiye gusezererwa batangiye guhura n’inzitizi zitandukanye zirimo kubura ubushobozi bwo kwishyura ibihumbi 100 Frw bari bamaze kugeramo ibyo Bitaro.

Uyu muryango wakomeje uvuga ko aya mafaranga basabwe kuyishyura muri ibi Bitaro bitarenze muri Werurwe umwaka utaha wa 2024, ari na bo babyisabiye. Mutungirehe Anastase yagize ati” Numvaga ko ari ntabundi bubasha nshobora kuba nabona bwo kugira nkureyo umuryango wanjye nibura mbone bageze hano mu rugo.” Avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’Umurenge ngo bube bwabaha inkunga ariko kugeza nubu nta n’ijana barabaha kandi kwita kuri izi mpanga biragoye.

Inkuru Wasoma:  Umugore yatakambiye urukiko rwa Gasabo ngo rumuhamye icyaha nubwo atacyemera

Yagize ati” aba bana banywa amata ariko kugira ngo nay o aboneke ni intambara, ni ukwigora umuntu akajya rimwe ku munsi.” Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, basaba Leta cyangwa se abagiraneza gufasha uyu muryango kuko ubusanzwe ntibifashije ku buryo batunga izi mpanga muri ibi bihe.

Niyonagira Natahalie , Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo akwiye kugana ubuyobozi bw’Akarere agasobanura ikibazo cye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved