Bavuga ko uwabuze umuranga yaheze kwa nyina, gusa uyu mugani wabaye umugani ubwawo kuko ubu wasimbujwe icyitwa passe. Passe ni uburyo umusore cyangwa se umukobwa ashobora kuba aziranye na mugenzi we, maze akamufasha kumuha undi baziranye bagatangira guteretana, gusa aho bitandukanye no gutereta bisanzwe, nuko ho akenshi bikorwa kubw’irari ryo kuryamana, cyane ko abahora muri izi passe gutandukana biba byihuse.
Ubwo BTN yaganiraga n’urubyiruko rwo muri Kigali, umukobwa umwe yatangiye asobanura ibya passe ndetse n’ingaruka bigira ati” ibyo ndabizi cyane. Hari ukuntu u posting nk’ifoto kuri status cyangwa se kuzindi mbuga nkoranyambaga zawe, nk’umuhungu agahita akubwira ko amukunze wenda akagusaba na numero, rero iyo uzimuhaye baraganira, hari nubwo bapanga guhura ubundi bakaryamana, yewe wowe ntuzanamenye uko byagenze nyuma cyangwa ntibanabikubwire”.
Arakomeza ati” icyo navuga bireze ibi bintu, kuko kuguha passe ku muntu utazi bwa mbere mugahita mukora bene ibyo bintu, bivamo ibibazo kuko usanga havamo gukurama inda, ubukene, rwose nagira urubyiruko ko ibi bintu byama passe byahagarara kuko ntago ari byiza”.
Gusa nubwo uyu mukobwa yavuze gutyo, hari undi waje amuvuguruza avuga ko passe ari nziza cyane, kubera ko byanga byakunda umuntu uri gutanga passe ayitanga atanga umuntu azi neza, mbese akaba atabeshya uwo ayihaye ibyo bigatuma abantu bagiye kugirana umubano baba abantu bizeranye neza kurusha uko baba bagiye guhura nk’abataziranye cyangwa bwa mbere dore ko abahuriye kuri passe baba bameze nk’abaziranye kuko baba bahuye ku muntu umwe bombi baziranyeho.
Ku ruhande rw’abasore bo bavuze ko ibi bintu byeze cyane, noneho kandi ushobora gusanga umukobwa aryamana n’abasore batanu kandi baziranye bitewe n’ukuntu bagenda bamuhererekanya, bikarangira umukobwa atanamenye ukuntu byagenze, ntamenye uwamuteye inda cyangwa se izindi ndwara ari naho havamo kutigirira icyizere maze inda wenda yahakuye akayikuramo.
Umwe mu basore yagize ati” ibi bintu ni icyaha, ndetse nta hantu bitandukaniye no gucuruza abantu. Biriya bintu ni bibi cyane ntago ari byiza. Urumva ufashe umukobwa, murakundanye, uramuhaze umuhaye undi, gutyo gutyo, urumva ni ikibazo. Umukobwa uramuhaze, umuhaye mugenzi wawe wenda amugize umugore, ubwo se koko urumva uwo mugore afite izihe ndangagaciro. Ikintu kigomba gukorwa nuko ibi bintu by’uburaya by’icyaha bigomba kurangira”.
Undi musore nawe yavuze ko harimo ibibazo byinshi kubera ko umukobwa uri kuryamana n’umusore bahuriye muri passe aba atazi ko amukunda cyangwa se atamukunda, bityo niyo ahuye n’ingaruka ntago amenya uwazimuteye. Bivugwa ko kandi abakobwa passe bakunda kuzitanga cyane bagamije gukuramo amafranga abahungu, abakobwa bamara kubona amafranga bakeneye ku bahungu batanze igitambo cyo kuryamana nabo bakabavaho bakajya ku bandi, ibintu bitari umuco na gato.
Ibiryo imfungwa zasabye bwa nyuma n’amagambo zavuze mbere y’uko zinyongwa