Umva uko Pazzo Dj Brianne yavuze ko yamufashije ubwo Social Mulla yari yamutereranye amwihakanye izuba riva.

DJ Brianne, mu kwezi kumwe yari amaze i Burayi ubwo yajyaga mu kazi ke yatangaje ko yatengushywe bikomeye na bamwe mu bantu bari gukorana mu bitaramo yari ahafite, abinyujije mu mashusho yashyize hanze kuwa 01 mutarama avuga ko yari ahantu atazi gusa kubwo kuba abo bantu bamutereranye nyine.

Muri iyi nkuru twabagejejeho uko uyu Dj Brianne mubo yavuze ko bamuhemukiye harimo na Social Mulla n’ubundi bari bajyanye gukorana, Brianne yakomeje avuga ko bamutengushye cyane bakanamutererana ariko Social mulla nawe abivuga mu bundi buryo kuko ngo ahubwo bageze mububirigi yahuje Dj Brianne n’abantu bashya kuburyo yari afashwe neza.

Ubwo DJ Brianne yavugaga ko yatereranwe yatangaje ko umuntu witwa Dj PAZZO ariwe wagiye umufasha mu kumukura mu bibazo yari arimo, kuko ngo uyu PAZZO yagiye amuhuza n’abantu yagiye ahura nabo ari nabo bamukuye aho yari ari atazi bakamujyana.

Nyuma y’uko Dj Brianne agarutse mu Rwanda abantu bari bategereje ko aravuga uko ubuhemu yakorewe bwagenze nyirizina, ariko nubwo yagiye mu itangazamakuru ibintu yagiye avuga harimo nko guca hejuru adashaka kugaragaza ukuri kose, mu gihe Social Mula we ubwo yaganirizaga itangazamakuru yavuze uburyo Brianne yashakaga amafranga y’umurengera arenze kuyo bari baravuganye mu masezerano, yewe akanaba yaragiye assize inzu yishyuye iminsi itatu.

Inkuru Wasoma:  Wema Sepetu yatangaje ko yamaze gukuramo inda ya gatatu y'umukunzi we

Ubwo Pazzo uvugwa ko yafashije Dj Brianne yabazwaga n’umunyamakuru agamije kumenya ibyabaye kuri Brianne koko, yavuze ko ibyo bintu ntabyo azi, kuko uretse n’ibyo ntago yari ari mu Rwanda. Ibi nanone byabaye nyuma y’uko hasohoka amajwi ya Social Mula ahamagara Pazzo kuri phone amubaza uburyo yapanze kumusebya agasebya n’ikigo bari bagiye gukorera ibitaramo.

Mu biganiro bagiranye Pazzo yabwiye social Mula ati “ man njyewe ibyo bintu ntago mbizi, ikirenze n’ibyo byibura Dj Brianne nari kubasha kumufasha iyaba nari ndi mu Rwanda, nonese ko nari ndi mu Burundi nari kugirana na we communication gute? Ibyo byo gufasha Dj Brianne ntago mbizi ndakubwiza ukuri”.

Nanubu iyo Dj Brianne agiye kuvuga inzira yahemukiwemo ntago yerura ngo avuge nka kumwe asanzwe yirekura mu biganiro, gusa agakapu Social Mula yavuze ko katwawe na Dj Brianne kuri ubu ntawe uramenya iherezo ryako.

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yahawe amazina agayitse nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umubyeyi uhetse umwana yateze igare.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved