Mu mafoto n’amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, yihariwe n’umuhanzi Juno Kizigenza wakundanye na Ariel Wayz bigatinda, ndetse na Bwiza uherutse kuvugwa mu mashusho asambana bikarangira ntayo, aya mafoto agaragaza Juno na Bwiza bafatanye mu byano ndetse ubona ko bagiye kure biratinda hafi no gusomana, kugeza ubwo Bwiza yitereye imitoma Juno Kizigenza bitangaza benshi baca amarenga y’urukundo rwabo.
Ni amashusho n’amafoto uyu muhanzikazi yanyujije kuri konti ye ya snapchat Buiza Eme, aho yanibwiriye Juno isezerano ati: ’’Nzaba byose wasengeye’’, maze ashyiraho n’ingufuri. Ni amafoto yahise akurura ndetse atuma benshi bacika ururondiogoro aho bamwe batangiye guhwihwisa iby’urukundo rwabo abandi batangira kubona ko baberanye baramutse barurimo.
Kugeza ubu Juno Kizigenza ntaragira icyo avuga kuri aya mafoto, gusa Bwiza we yamaze kwerekana uruhande rwe n’urukundo akunda Juno Kizigenza. Amakuru yizewe inyaRwanda.com ifite ni uko aba bombi bari mu ifatwa ry’amashusho mu ndirimbo Bwiza yakoranye na Juno Kizigenza igiye gusohoka vuba aha, ubu akaba ari bwo buryo aba bahanzi bahisemo kuyamamazamo.
Juno Kizigenza aherutse kubwira inyaRwanda.com ko nyuma y’indirimbo yakoranye na Alvin Smith hakurikiraho iyo yakoranye na Bwiza itegerejwe mu buryo budasanzwe. Uhujimfura umujyanama wa Kikac ibarizwamo Bwiza, aherutse guca amarenga y’indirimbo Juno yakoranye na Bwiza ko izaba izagaragaza ubuhanga bw’aba bahanzi bakundirwa amajwi yabo atagira uko asa. Source: Inyarwanda.