Ku itariki nk’iyi ya 26 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Goma yafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi ibera mu nkengero zayo.

Ni imirwano irimo iyamaze icyumweru kirenga ibera mu bice bya Kibumba na Kanyamahoro, muri Teritwari ya Nyiragongo, ari na ho M23 yanyuze yinjira muri Goma.

 

Ifatwa rya Goma kandi ryabimburiwe n’indi mirwano yasize M23 yigaruriye ibice bitandukanye byo mu burengerazuba bwayo, birimo Umujyi wa Sake.

 

 

Ni imirwano yasize uwari Guverineri wa Gisirikare w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général-Major Peter Nkuba Cirimwami yiciwe mu gace ka Kasengezi, ku wa 23 Mutarama 2025.

 

 

Mu gitondo cyo ku wa 27 Mutarama ubwo M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka yemezaga burundu ko uriya mujyi wafashwe, yasabye abasirikare ba RDC bari bagihari kurambika intwaro, bakazishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.

 

Yari yanasabye abasirikare ba RDC kwihuriza muri Stade de l’Unité ya Goma mbere ya Saa Cyenda z’urukerera, abamenyesha ko nyuma y’iki gihe ntarengwa, abarwanyi babo bari bube bagenzura uyu mujyi.

 

 

Abasirikare ba FARDC babarirwa mu bihumbi ni bo bahisemo kuyamanika, bamwe bafata icyemezo cyo kwinjira muri M23 mu gihe abatarabikoze bamaze amezi menshi baba mu kigo cya MONUSCO mbere yo gushyikirizwa Leta ya Kinshasa.

 

 

M23 kandi yahise ihagarika by’agateganyo ibikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu na Albert, unafunga ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma.

 

 

Mbere y’iminsi ibiri ngo Goma ifatwe, M23 yari yahaye ingabo za RDC amasaha 48 yo kuba zarambitse intwaro, mu rwego rwo kwirinda guhindura uyu mujyi ikibuga cy’imirwano.

 

 

Ingabo za LONI n’iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zafashaga iza RDC mu kurinda ko Goma yafatwa, ariko zaje gukuramo akarenge, nyuma yo kurushwa imbaraga.

 

 

 

FARDC yahungiye mu Rwanda n’i Bukavu, i Rubavu hararaswa

 

 

 

Mu gitondo cyo ku wa 27 Mutarama nyuma y’uko Goma yari yamaze gufatwa, bamwe mu basirikare bo mu ngabo za Congo Kinshasa bahungiye mu Rwanda, nyuma y’uko abari abayobozi babo ku rugamba bafashe icyemezo cyo guhunga bakerekeza mu mujyi wa Bukavu baciye mu kiyaga cya Kivu.

 

 

Kuri ubu abo basirikare uko ari 131 barimo umugore umwe baracyari mu Rwanda, aho bacumbikiwe mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu.

 

 

Uwo munsi kandi abasirikare ba FARDC bari basigaye muri Goma bafatanyije n’Ingabo za SADC, FDLR na Wazalendo batangiye kurasa ibisasu mu Rwanda, bisiga hapfuye abaturage 16 bo mu karere ka Rubavu na ho inzu nyinshi zirasenyuka.

 

 

Ni mu gihe amakuru yemejwe n’imiryango mpuzamahanga ikora ubutabazi avuga ko ku ruhande rwa RDC imirwano yo gufata Goma yaguyemo abasirikare babarirwa mu 2,500.