Abanya-Espagne bo mu Ntara ya Valencia bagize umujinya batera ibyondo Umwami Felipe VI uyoboye icyo gihugu n’Umwamikazi Letizia, babashinja kutagira icyo bakora ku myuzure iherutse kuba muri iyo ntara igahitana benshi.
Mu cyumweru gishinze ni bwo muri Valencia haguye imvura y’amahindu, iteza imyuzure mu mu bice by’Uburengerazuba bya Valencia, abarenga 200 bahasiga ubuzima.
Kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2024 nibwo ab’i Bwami bari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Pedro Sanchez n’umuyobozi w’icyo gice witwa Carlos Mazon, basuye umujyi muto wa Paiporta umwe mu yagizweho ingaruka n’icyo kiza mu buryo bukomeye.
Byari ukugira ngo abo bayobozi bafate mu mugongo abarokotse icyo kiza, icyakora basanze ishyamba ritakiri ryeru ahubwo abaturage bariye karungu.
King Felipe Confronted in Valencia Floods
Angry residents booed and threw mud and eggs at Spain’s King Felipe and Queen Letizia as they visited the Valencia region, where more than 200 people have died in devastating floods. pic.twitter.com/N5CCJ6EQd4
— Breaking News (@TheNewsTrending) November 3, 2024
Abo baturage n’umujinya mwinshi bafashe amagi n’ibyondo banyanyanyagiza muri abo bayobozi mu gihe abandi bakomeraga ndetse basakuza mu majwi yumvikanagamo imvugo nka “abicanyi” “ikimwaro” “mutuvire aha” n’andi.
Amashusho y’ahabereye iryo sanganya agaragaza abashinzwe umutekano bagerageza gukingira abo bayobozi imitaka, ariko biba iby’ubusa, abaturage badukira n’imodoka ya Minisitiri w’Intebe, Pedro Sanchez bayitera amabuye.
Abo bayobozi bajijijwe ko batigeze bashyiraho uburyo bwo guteguza ko ibiza bishobora kuza ndetse binabaye ntibagira igikorwa ngo batabarwe.
Umwe yabwiye Reuters ati “Icyo twashakaga ni uko tuburirwa, mu by’ukuri twagombaga gutabarwa.”
Undi yabwiye umwami ati “Byari bizwi rwose ariko nta muntu n’umwe wagize icyo akora ngo byirindwe”.
Byageze aho polisi ifungira Umwami idashaka ko ahura n’abo baturage ariko agahatiriza ashaka kubavugisha, mu gihe ku rundi ruhande amashusho yagaragazaga Umwamikazi watewe ibyondo mu maso, ku biganza no ku myambaro ahumuriza umubyeyi.
Nyuma y’iryo sanganya, urugendo rwagombaga gukomereza i Chiva mu kandi gace kagizweho ingaruka n’ibiza rwasubitswe, nyuma umwami asohora itangazo mu mashusho rigaragaza ko yumva akababaro k’abaturage, abizeza kuba hafi abarokotse.