Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (the Emir of Qatar) biravugwa ko azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda mu cyumweru gitaha, nyuma akahava yerekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Kigali Daily News  aravuga ko Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani azasura u Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, akazahava ahita yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho azagirira ibiganiro n’abakuru b’ibihugu byombi.

 

Emir yaherukaga guhuza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi tariki ya 18 Werurwe 2025. Kugeza ubu abakurikirana ibibera mu karere  bemeza ko n’ubundi ikigenza uyu muyobozi w’ikirenga ari ku bibazo by’amakimbirane amaze igihe ibihugu byombi bifitanye .

 

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagize tariki ya 21 Mata 2019 . Ubwo yageraga mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.