Afite abavandimwe be icumi ariko musazawe azi ni Yesu. Yicaye neza mumaboko ya mama we, ariko aravuga ko Bikiramariya ariwe mama we nyawe, kandi ntushobora kumva ukuntu adashobora guhunga umuriro, cyangwa Kanseri, abarozi ndetse n’urupfu ntibishobora kumutera ubwoba.
Uyu ni Eunice ukomoka mu Ntara ya Mara mu gihugu cya Tanzaniya,ni umukobwa wa Julius Utieno na Agnes Taabu Julius, akaba umwana wanyuma (umuhererezi) mu muryango munini, ugizwe n’abana cumi n’umwe. Kuva mu ntangiriro, Eunice yagaragaye nk’umwana utandukanye,nyina yamutwite imyaka itatu yose, kandi ntukeke ko yamubyaye bamubaze cg yamubyaye habanje gukorwa ubufindo runaka, oyaa, mama we yamubyaye neza cyane nk’ibisanzwe.
Nyuma yo kuvuka, umwana w’imyaka itatu yabayeho mubuzima butandukanye cyane n’ubw’ abavandimwe be, ndetse n’abandi bana bato bo mu kigero cye. Ibyo byose byaterwaga n’ububasha ndengakamere, ibyo biremezwa cyane n’ababyeyi be. Imbaraga za Eunice zatangye kugaragara bwa mbere akiri mutoya cyane, ubwo yakoraga igitangaza cyatangaje abantu bose. Hari nyuma ya saa sita ubwo yakinaga nabandi bana, muburyo butunguranye bumva atangiye guhamagara nyina.
Byabaye urujijo, maze abandi bana batangira kwibaza impamvu yahamagaye nyina, utari hafi, ariko agahita atangiza ikiganiro, abasobanurira nyina yahamagaraga uwariwe, bigaragara ko yavugaga Bikira Mariya nyina wa Yesu Kristo. Muntera ngufi, babona umuriro urimo ugurumana, maze Eunice arawitegereza akanya gato mbere yuko yirukanka awusanga. Bagenzi be batangajwe cyane nuburyo bagerageje kumutangira ngo atagira aho ajya ariko arabananira kubera imbaraga nyinshi yarafite ako kanya akagenda uko byagenda kose.
Abandi bana bahise biruka bakiza amagara yabo, bashaka no kujya kubwira ababyeyi ba Eunice ibyo babonye, maze ababyeyi be biruka kugira ngo bakize umwana wabo akaga k’umuriro, bahagaeze bitegereza neza basanga umwana yapfukamye arimo asenga isengesho rya ndakuramutsa Mariya na Mutagatifu Ignatius. Aya masengesho yombi nta muntu wari warigeze ayigisha Eunice, bityo ababyeyi be kuko bari abayoboke b’idini Gaturika, bahise bamenya ko umwana wabo yaremwe muburyo butandukanye.
Se ati: “Kuva uwo munsi, twatangiye gukurikiza amategeko ye” Ikwirakwizwa ry’inkuru nziza, Amateka ya Eunice yaramamaye nk’umuyaga wihuta. Yatangiye kuvuga afite amezi arindwi gusa, kandi atangira kuvuga ururimi rw’igisahire nyamara mu mudugudu bari batuyemo witwa Rory mu majyaruguru y’gihugu cya Tanzaniya bavugaga urindu rurimi.
Mama wuyu mwana agerageza kumurinda uko ashoboye kose amurinda ko abantu bashobora kumugirira nabi bakamuha uburozi bakoresheje ibikoresho byuburyo bunyuranye. Hari umunsi umuntu umwe waho mumudugudu yigeze gushaka kumuroga akoresheje umuneke, maze umwana arawitegereza cyane, arangije aramubaza ati; “Kuki ushaka kundoga n’umuneke?” kuva ubwo, uwo muntu yahise aburirwa irengero ntawongeye kumubona kuva ubwo, nkuko mama wuyu mwana abihamya.
Ababyeyi be bahamya ko uyu mwana mutoya afite impano idasanzwe yo gukiza abarwayi, kandi mundwara akiza, Kanseri, Urupfu n abyo ntabwo ntibimutera ubwoba. Mu gipangu cyaho batuye iyo uhageze ugira ngo ni urusengero, kuko abantu benshi baba baje bamusanga kugira ngo abakize indwara zinyuranye. Papa we ati: “hano, abantu barakira hatitawe kundwara yaje arwaye.”
Eunice akiza abantu abasuka amazi mu mitwe, bamwe mu bantu twahuriye aha hantu bahamije ko gukira hano ariho bakiriye indwara nyamara bari bara shakishije ibisubizo hirya no hino barabibura. Umusore umwe Franko Agako Okeji, yari yarasaze aho yajyaga agenda ntibamenye aho yagiye, maze akajya mu bihuru kurisha ibyatsi. We na mama we bari barashakishije uburyo yakira, nyamara ntibyari byoroshye. Uyu muryango ubabaye cyane wagerageje gushakisha ubufasha mu mahanga muri Kenya, ariko amafaranga y’imfashanyo ntibabasha kubageraho, aburirwa irengero.
Uwo muruho warangiranye n’umunsi umwe mu nshuti za nyina yamuhamagaye amubwira ko umwana we warurwaye ibisazi Eunice akamusukaho amazi yakize kuva ubwo. source: afrimax