Umwana wa Samusure avuga urugendo rw’ubuzima yanyuzemo papa we agenda akamubura n’ijambo yamubwiye mbere yo kugenda

Mugisha ni umwana wa Kalisa Erineste wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda nka Makuta cyangwa se Samusure. Avuga ko mbere hose we na Se babanaga bari bameze neza kuburyo iyo Kalisa yabaga afite amafaranga uyu mwana we yabaga abizi ndetse n’igihe atayafite akaba abizi, ariko ku bamubona ku ruhande bakaba batamenya ko hari ikibazo yaba afite kubera ukuntu aba yihagazeho.

Mugisha avuga ko mbere y’uko papa we Kalisa ava mu gihugu ajya i Maputo, babanje kuganira ariko ntabwo yamwerurire ngo amubwire ko ari ikibazo afite gitumye agenda. Ati “Ajya kugenda yarambwiye ngo ‘inka ntabwo yarishiriza ahantu hamwe ngo izahage, bisaba ko ijya no kurisha ahandi’ ngiye guhigira ahandi rero ndebe, hano mu Rwanda ndamenyekanye reka njye n’ahandi ndebe uko hameze.”

Uyu musore avuga ko Se akimara kugenda ubuzima bwamugoye kubera ko yabanaga na we ariko yahise atangira kwibana ku giti cye, ndetse ubwo yibwiraga ko wenda azajya amuhamagara akamuha byose yamuhaga mbere si ko byagenze kuko nimero ye yanze gucamo ukwezi kose, byatumye aheraho nawe atangira gushaka utuzi dutandukanye. Ati “iby’ishuri nabaye mbiretse kuko ubuzima bwari bwanze, akazi ka mbere nahereyeho ni ikiyede.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uko Kalisa agiye yamaze igihe batavugana, muri uko kugorwa n’ubuzima akirwanaho ariko akaza kuvugana n’umugore uba muri Zambiya wongeye kumuhuza na Se nyuma y’igihe, aribwo SE yamubwije ukuri ko ubuzima bumeze nabi, ariko nihagira ikijya gihinduka azajya amubwira.

Inkuru Wasoma:  Seburikoko w'imyaka 46 yavugishije benshi ubwo yahishuraga umunsi abona azakoreraho ubukwe

Ati “koko niko byagenze nka nyuma y’amezi abiri nagiye mbona anshyiriyeho nka bitanu, akamenya igihe nishyurira inzu akambwira ati ‘mfite ikiraka cy’ubukwe nikirangira ndakuvugisha.’ ndetse n’uwo mubyeyi ku kijyanye n’imirire yaramfashije cyane kandi ndamushimira.”

Mugisha akomeza avuga ko ubwo Kalisa byangaga agahitamo gukora amashusho avuga ko afite ibibazo asaba ubufasha abantu bose kubera ideni, byamugezeho bwa mbere yumvise amakuru kuri Radiyo aho asigaye akora akazi ko kogosha, kubyakira biramugora cyane kuburyo n’imashini yari afite yamucitse ikagwa hasi.

Avuga ko ariya madeni Se yari afite, iryo yari azi ari iry’umukinnyi bakinanaga muri filime, andi madeni akaba yaramutunguye. Avuga ko iby’uko yafataga amafaranga muri Banki Lambert atari abizi, ndetse Kalisa akaba yarakundaga kumuha icyizere ko ibibazo bizakemuka, kuburyo nk’umugabo atakuraga umwana we umutima ahubwo yakundaga kumuha icyizere ko ibibazo bafite bizakemuka.

Amakuru avuga ko Benimana Rhamadhan uzwi nka Bamenya ndetse na Judith Niyonizera aribo bantu Kalisa yari afitiye amafaranga menshi cyane, ariko Mugisha we arashimira Bamenya kuko amugeraho akamubwira ko afite ibibazo, yahise amufasha amwishyurira inzu amezi abiri ndetse anamugira inama yo gukora. Ati “Bamenya yarambwiye ati ‘papa wawe yagiye ku bw’ibibazo sinzi niba yarabikubwiye, rero n’igihe wumva ufite umwanya ujye uza unsure tuganire.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved