Hamaze igihe gito hagaragaye amafoto y’umwana w’umukobwa wari wicaye munsi y’itara ryo ku muhanda ari kwiga, uwamufotoye avuga ko yabonye uwo mwana afite umuhate ahitamo kumukorera ubuvugizi. Uwatangaje ayo mafoto yatangaje ko kubibona n’amaso ye byamurenze, ubwo yatahaga akabona wiyambaje amatara yo ku muhanda ngo abashe gukomeza amasomo ye.
Nyuma yo gutangaza ubwo butumwa ababubonye byabakoze ku mutima, bakajya banashaka uko bamugeraho. Mu bagize ubwo bushake harimo ikigo gitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire, ndetse bahita banamushyirira amashanyarazi mu rugo aho aba.
Uwo mwana w’umukobwa yashimiye abamufashije avuga ko bigiye kumufasha gukomeza amasomo ye nta mbogamizi kugeza igihe azagerera ku inzozi ze zo kuzaba umusirikare.