Umwana wari ukiri muto yagiye gusura abaturanyi bimuviramo urupfu rutunguranye bituma Polisi ihita ifata umwanzuro ukomeye igitaraganya

Polisi yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rw’umwana wo mu karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha mu kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Kabuga, wari wagiye gusura abaturanyi, nyuma aza kubonwa ari mu cyobo cy’amazi byaje no kumuviramo urupfu rutunguranye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko umwana w’imyaka ine witwa Irakoze Mucyo Didier ubwo yajyaga ku baturanyi yaguye mu cyobo kirimo amazi cyacukuwe ubwo hakurwagamo itaka hubakwa inzu ariko nticyasibwa.

SP HABIYAREMYI akomeza avuga ko nyuma gato yavanywemo ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kaduha ariko ahita apfa. Mu gihe kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kaduha gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane ukuri.

Inkuru Wasoma:  Inama y’Abaminisitiri yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka

Polisi yaboneyeho kongera gusaba abacukura ibyobo kubera impamvu runaka ko bakwiye guhita babisiba  kugira ngo bidazateza impanuka. Ababyeyi kandi bagomba gucunga abana babo babarinda impanuka zitandukanye nk’iyi yabaye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akomeza asaba abaturage gutanga amakuru ku hantu hose hari ikibazo cyateza impanuka kugira ngo ikumirwe hakiri kare.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved