Ku wa Mbere tariki 05 Kanama 2024, ni bwo Njeri Wa Migwi, uharanira uburenganzira ba muntu mu gihugu cya Kenya, yatangaje inkuru yababaje abantu benshi, ivuga ko umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko wasambanyijwe na nyirarume yibarutse umwana nyuma y’ameze icyenda amuteye inda. https://imirasiretv.com/ubuyobozi-bwashyize-hanze-itangazo-burangisha-amafaranga-yatawe-numuntu-utaramenyekana/

 

Abinyujije ku rukuta rwa X, Njeri Wa Migwi yavuze ko uyu mwana w’umukobwa wasambanyijwe yabyaye abazwe nyuma y’ibyumweru 34 asamye, gusa ku bw’amahirwe make uruhinja yibarutse rwapfuye hashize iminsi 8 ruvutse.

 

Icyakora iyi nkuru yo kubyara k’uriya mwana ikimara kumenyakana hatangiye gucicikana andi makuru avuga ko se yanze ko amugarukira mu rugo. Njeri Wa Migwi yagize ati “Se yanze ko amugarukira mu rugo rwe. Twamujyanye ku ishuri babamo bacumbikirwa. Kuri ubu ari kugenda yoroherwa gahoro gahoro. Umutima wanjye ukomeje kubabazwa n’iyangizwa ry’abana b’iki gihugu.” https://imirasiretv.com/facebook-yazanye-uburyo-bwo-guhemba-abayikoresha-bari-mu-rwanda/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.