Umwana w’imyaka 10 w’I Karongi yaturikanwe n’icyaketswe ko ari gerenade

Umwana w’imyaka 10 wo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, akagali ka Bubazi umudugudu wa Gakomeye, yaturikanywe n’icyaketswe ko ari gerenade. Ibi byabaye kuwa 11 Kanama 2023 saa kumi n’ebyiri zirenzeho iminota mike z’umugoroba.

Amakuru avuga ko uyu mwana yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya Kibuye akaba ariho arembeye yitabwaho. Uyu mwana yakomerekejwe bikomeye ku nda, mu maso no ku maguru, aho ngo icyamuturikanye cyari icyuma yagombaga kujya kugurisha mu njyamani kuko bari bakimaranye icyumweru bagitoraguye.

Nkusi Medard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera yahamije aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zigiye kujyayo kugira ngo hamenye icyo ari cyo nyirizina cyaturitse. Yakomeje avuga ko icyo kintu cyaturikiye mu rugo nyirizina kwa se w’uwo mwana.

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ikintu cyose kigaragara nk’icyuma batazi kuko baba batazi uko bikoreshwa bikaba byateza impanuka yanabyara urupfu aho bagomba kumenyesha ubuyobozi bubegereye.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe amasengesho y'igihugu akomeye yo kurwanya ubutinganyi.

Inkuru Wasoma:  Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda 70% ni urubyiruko

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved