Ni mu murenge wa Gitovu ho mu karere ka Burera, umwana w’imyaka 10 yaguye mu kiyaga ubwo yajyaga gushakayo amazi ahasiga ubuzima, ababyeyi be bavuga ko bamwohereje kuvoma mu kiyaga hamwe n’abandi bana akaba yaguyemo ubwo yashakaga kuvoma.
Aba babyeyi bakomeje bavuga ko kandi kutagira amazi hafi yabo muri aka gace aribyo bibahekuye, nk’uko babiganirije tv1 dukesha iyi nkuru. Papa w’uyu mwana yagize ati” ejo navuye hano hari umuvandimwe umpamagaye ngo ngende tuganire, hashize igihe gito ngiye nibwo bampamagaye ngo umwana ibye byarangiye ubwo yari agiye kuvoma mu kiyaga dore ko imigezi baduhaye ashwi da, nta rizi ririmo, niko kuza koko nsanga umwana yapfuye”.
Nyina w’uyu mwana mu marira menshi yagize ati” koko aya yaha hepfo ngo tugomba kubanza twayagura ngo tudatanze ruswa ntago yaza, umwana wanjye ntaba yapfuye n’ejo bundi amazi agiye ntago umwana aba apfuye. Akana kanjye niyo hepfo ntikari kahazi, kiberaga no kwa nyirakuru”.
Abaturage bo mu kagari ka Mariba mu murenge wa Gitovu ho muri aka karere ka Burera, bavuga ko bari barabahaye amazi ariko ushinzwe kuyabaha arayabima, bigatuma bajya kuvoma mu kiyaga bamwe bakagwamo. Bakomeje bavuga ko ngo ushinzwe kubaha amazi agomba kuvaho bagashyiraho undi, ngo kubera ko bamwaka n’imfunguzo agacurisha izindi kubw’ibyo no kuba uyu mwana yapfuye ariwe ugomba kubiryozwa, kuko iyo amazi yayabahaye ntago bajya kuvoma mu kiyaga ngo bitume abantu bapfa.
Aba baturage bakomeje bavuga ko ngo iyo abayobozi b’akarere ndetse n’abandi baraza muri ako gace aribwo ushinzwe kubaha amazi aribwo ayafungura, bamara kugenda akongera akayafunga, ariyo mpamvu bari gusaba ubuvugizi ko bamukuraho maze hakajyaho undi utazatuma abana bajya kuvoma mu kiyaga, ndetse ngo n’abafite imigezi mu ngo kugira ngo abarekurire amazi babanza kumuha amafranga.
Uretse uyu mwana w’imyaka 10 waguye muri iki kiyaga, ngo hari n’undi musaza uherutse kugwamo nawe arapfa, aba baturage bagasaba ko umuti urambye w’iki kibazo ari uguhabwa ababacungira amazi neza. Ubwo itangazamakuru ryashakaga kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, umuyobozi w’akarere ka Burera Mukanyirigira Marie Chantal yavuze ko bagiye gutangira kubikurikirana.