Umwana w’imyaka 11 y’amavuko wo mu Kinigi mu karere ka Musanze, yitabye Imana arimo kugerageza kwigana filime y’umunyarwenya Mitsutsu. Amakuru avuga ko uwo mwana witwa Niyomugabo Remo yagerageje kwigana ibyo babonye muri filime y’uwitwa Mitsutsu birangira ahasize ubuzima. Ibi byabereye mu kagali ka Kagugu, umurenge wa Kinigi, akarere ka Musanze.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye kuwa kuwa 12 Nyakanga 2023 saa mbili n’igice za nimugoroba, aho umwe mu rugo rw’abaturanyi yumvise abana batabaza ubwo nyina yari agiye kuryamisha umwana. bana bari kumwe na we ubwo byabaga, bavuze ko Niyomugabo yafashe umukandara akazirika ku giti nk’uko yabibonye, gusa mu gihe yabikoraga abana bajya guhamagara nyina.
Nyina wa nyakwigendera ubwo yageraga ahi byabereye, ni nako n’abaturanyi bari bari kuhagera basanga uwo mwana amanitse mu mukandara, ku muryango w’igikoni bagerageza kumugeza ku kigo nderabuzima cya Bisate ariko ashiramo umwuka bakigerayo. Umubyeyi yavuze ko ari ibishoboka, filime z’ubwicanyi n’izintambara bazigabanya kuko nyirabayazana w’urupfu rw’uwo mwana ni zo.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, yavuze ko bari gukomeza gukurikirana amakuru y’urupfu rw’uwo mwana, aho ngi bafite amakuru y’uko yagerageje kwigana ibyo yabonye muri filime ariko umukandara yakoreshaga ukamuniga. Yakomeje avuga ko ayo makuru bari kuyahabwa n’abandi bana, gusa bakaba batakwemeza ko nyakwigendera yaba yiyahuye niyo mpamvu iperereza rikomeje.
Uyu muyobozi yakomeje asaba ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo, avuga ko kuba umwana yari amanitse mu mukandara ari icyuho cy’uko nta muntu wari hafi ye ngo abe yamutabara mu kibazo.