Umwana witwa Kalinda Loick w’imyaka 12 wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, yishwe n’abagizi ba nabi bamwiciye iwabo mu rugo, aho yasanzwe ku giti kiri ku nzu y’iwabo amanitse yamaze gushiramo umwuka. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 18 Kanama 2023, mu kagali ka Nyanza umudugudu wa Gakenyeri A.
Umwe mubo mu muryango wa hafi w’uwo mwana yabwiye IMIRASIRE TV ko Kalinda yavuye iwabo mu rugo ajya kureba filime mu rugo rw’umuturanyi, agezeyo umugore wo muri urwo rugo amubwira ko ajya mu rugo iwabo gukaraba, ageze mu rugo yakirwa n’abagizi ba nabi baramwica.
Yagize ati “Loick yatezwe n’igico cy’abagizi ba nabi avuye mu rugo rw’uwo mugore w’umuturanyi. ubundi ni umwana w’imfura mu muryango w’abana batatu, barumuna we bakaba bari bagiye gusura abantu I Kigali basigarana na nyina, nyina rero yari yagiye gukosora ibizamini bya Leta, Kalinda yari yagiye kureba umuturanyi, aramubwira ngo agende ajye koga iwabo mu rugo nyina adasanga asa nabi, birangira ageze mu rugo asanga ababisha bamuteze baramwica.”
Uyu yakomeje avuga ko Kalinda mbere yo kumwica bakamumanika mu giti, ibimenyetso bigaragaza ko babanje kurwana na we kuko inkweto ze zasanzwe ku gipangu, bamaze kumwica bahita bamumanikisha icyangwe bakoresha barimo gukaraba, avuga ko nk’abaturage barimo gukeka umugabo w’umuturanyi n’uwo mugore wamwohereje koga ngo nyina adasanga asa nabi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IMIRASIRE TV kuwa gatanu umwana yatashye mu rugo avuye mu rugo rw’umuturanyi, agezeyo nyina wari uvuye gukosora ibizamini bya leta kuko ari umwarimu aza amukurikiye, ageze mu rugo asanga harafunze.
Yagize ati “Nyina yavuye gukosora ibizamini bya Leta, hashize akanya nyina agenda amukurikiye, ageze mu rugo asanga urugo rurafunze ahamagara undi mwana w’umusore aramubwira ngo aze amukingurire kuko arebye agasanga mu rugo hafunze, umwana w’umusore araza yurira urugo aragenda arakingura, we na nyina wa nyakwigendera binjiye basanga umwana Kalinda ahambiriye mu mugozi yapfuye.”
Gitifu Bizimana yavuze ko kugeza ubu inzego z’umutekano na RIB bakiri mu iperereza bashaka kumenya uwaba waragize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, avuga ko nta muntu urakekwa cyangwa se ngo abe yafatwa. Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anasaba abaturage kwirinda ikintu cyose cyavamo intandaro y’urupfu, akomeza asaba abaturage ko igihe haba hari ikibazo baba bagiranye mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakwiyambaza ubuyobozi.
Amakuru IMIRASIRE TV twamenye ni uko Nyakwigendera Kalinda Loick yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku kigo cya St Joseph Nyanza A, nyina akaba ari Murekatete Laetitia akaba ari umwarimukazi kuri Nyanza B kuri Mater Dei, naho se akaba yitwa (Rtd Capitain) Kalinda Aimable, kuri ubu akaba ari we muyobozi w’irondo mu karere ka Kicukiro by’umwihariko mu murenge wa gatenga.