banner

Umwana w’imyaka 13 yasabiwe igifungo cy’imyaka 10.

Kuwa mbere taliki ya 30 mutarama 2023, nibwo umwana witwa Nzamwita Ramadhan w’imyaka 13 yamavuko yasabiwe igifungo cy’imyaka 10 n’ubushinjacyaha ku cyaha akurikiranweho cy’ibiyobyabwenge. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Nzamwita yatawe muri yombi ubwo inzego z’umutekano zafatiraga iwabo mu rugo (mu cyumba cya se) udupfunyika turenga 50 tw’urumogi, mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Ifungwa ry’umunyamakuru Jean paul Nkundineza abantu barihaye umugisha kubwo kuvamo kwihutisha urubanza rw’umwana w’imyaka 13.

Amakuru avuga ko ababyeyi b’uyu mwana bari basanzwe bacuruza urumogi, ibyanatumye nyina umubyara afungirwa icyo cyaha. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu busanzwe rwagombaga guca urubanza rwa Nzamwita mu mpera za Werurwe uyu mwaka, gusa biba ngombwa ko rurwigiza imbere nyuma y’uko bigaragajwe ko yari amaze amezi hafi abiri afunzwe.

Mu busanzwe amategeko avuga ko umwana utarageza ku myaka y’ubukure atagomba kurenza iminsi 15 ataratangira kuburanishwa nyuma yo gutabwa muri yombi. Nzamwita yatangiye kuburanishwa nyuma y’uko inzego zitandukanye zirimo na Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana zihagurutse zikagaragaza ikibazo cye. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha urubanza rwe, gusa rubera mu muhezo nk’uko bisanzwe bigenda ku bana batarageza ku myaka y’ubukure.

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko Meddy na The Ben bashobora kwirukanwa burundu muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika

Me Camille Niyotwagira wunganira uriya mwana w’umuhungu mu mategeko, yabwiye umuyoboro wa YouTube wa Jalas Official TV ko baburanye bemera icyaha bijyanye n’uko icyaha Nzamwita akurikiranweho “yagishowemo n’umubyeyi we”. Uyu munyamategeko yavuze ko ubushinjacyaha bwasabiye umukiriya we “igifungo cy’imyaka 10”, gusa bakaba bizeye ubutabera bijyanye no kuba uwo yunganira ari umwana. Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rwa Nzamwita uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, saa tanu z’amanywa. Umuryango.

Abakora uburaya biyise indangamirwa bavuze ingorane bahura nazo harimo no gukubitwa basabwa gutangira ubuntu n’ibyifuzo byabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved