Alena Analeigh Wicker, ni umunyamerikakazi w’imyaka 13, yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga barenga ibihumbi 20 ko yemerewe kwiga ubuvuzi muri kaminuza ya Alabama. Ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse avuga ko yakoze cyane kugira ngo abigereho yewe anabitura mama we.
Yagize ati” narakoze cyane kugira ngo ngere ku ntego zanjye, kandi mbeho mu nzozi zanjye, Mama narakoze cyane”. Uyu mwana yemerewe kwiga muri kaminuza ya Alabama mu ishuri ryayo ry’ubuvuzi riherereye ahitwa Birmingham’s Heersink, iri rikaba ishuri risanzwe ritanga imyanya ku bakiri bato ariko bujuje ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kurijyamo. Uyu mwana Alena yanditse kuri Instagram ye ko yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12.
Mu kiganiro yagiranye na Washington post yavuze ko akiri umwana w’imyaka 13, ariko uretse ibyo Kaaba ari n’umunyeshuri muri kaminuza ya leta ya Arizona ndetse na kaminuza ya Oakwood aho akurikirana amasomo abiri atandukanye mu bumenyi ku binyabuzima. Bamubajije niba azashobora kubangikanya ayo masomo yose icyarimwe yasubije ko afite ubumenyi ku bijyanye no gucunga igihe ndetse akaba afite n’ikinyabupfura.
Uyu mukobwa kandi afite urubuga yashinze arwita STEM, aho yigishirizah0o abakobwa bagenzi be ibijyanye na “science”, ikoranabuhanga, ubwubatsi ndetse n’imibare. Nyina wa Alena yatangarije Washington post ko yabonye ubwenge bw’umukobwa we ubwo yari akiri igitambambuga, avuga ko Alena yari afite impano ndetse n’uburyo yakoraga ibintu byari bitandukanye akanakunda gusoma ibitabo. Source: inyarwanda.com.