Ni mu gihugu cya Kenya ho mu ntara ya Nandi havugwa umwana w’imyaka 17 ukurikiranweho kwica mubyara we w’imyaka 31 bapfuye gucomeka telephone. Nyakwigendera Jospaht Kibet uherutse kwutaba Imana aravugwaho kuba yarishwe na mubyara we Arusha imyaka 14 yose ubwo baburaniraga gucomeka telephone buri wese ashaka gucomeka mbere y’undi bikarangira mubyara we afashwe n’umujinya akamwica.
Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bitangaza ko kuva icyo gihe ukekwa yatangiye gukurikiranwa ndetse akaba ari no gushakishwa kubera ko ngo yahise ahunga, ubu bakaba nta muntu numwe uzi aho ari. Umwe mu bashinzwe iperereza mu gace ka Nandi yashatse gutangaza kubyagaragaye mu iperereza agira ati”ipererereza ry’ibanze rigaragaza ko bose batonganye bashaka ko buri wese acomeka phone mbere, aribwo uyu musore yafashe umwambi akawutera mu gituza cya mubyara we mu gituza mu ruhande rw’ibumoso ari nabyo byamuviriyemo kwitaba Imana”.
Amakuru avuga ko ubwo byabaga nyakwigendera yahise ajyanwa mu bitaro bya Kapsabet referral ariko bikaba iby’ubusa kuko ngo yari yakomeretse cyane bikabije arino kuvirirana amaraso mu buryo budasanzwe. source: umuryango.