Polisi yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika muri Ohio, yatangaje ko umugore utwite n’umwana we utaravuka bapfuye mu kwezi gushize, akoresheje imbunda amurashe mu mugongo nyuma y’uko yari ihishe mu nzu irimo amasasu. Ni mu gihe umubare munini w’abatuye muri Amerika bemerewe gutunga imbunda.
Umuyobozi wa polisi, David Smith, yabwiye itangazamakuru ryo muri iyi leta ko laura IIg w’imyaka 31 y’amavuko yaje guhamagara 911 avuga ko umwana we w’umuhungu w’imyaka 2 amurashe. Byabaye ku gicamunsi 16 Kamena 2023, aho yasobanuye ko atwite inda nkuru akaba amaze kuraswa. Smith yakomeje avuga ko uwo mugore yaje gupfa azize ibikomere nyuma.
Bukeye bwaho, mu gitondo polisi ishami rya Norwalk batangaje ku rukuta rwabo rwa facebook ko bihanganishije inshuti, imiryango n’abandi bababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera wari umugore ukiri muto n’umwana w’umuhungu yari atwite.
Smith yakomeje avuga ko nyakwigendera ubwo polisi yahageraga basanze akiri muzima, gusa abasobanurira ko hari ukuntu umwana yinjiye mu cyumba kirimo imbunda atangira kuyikinisha mu gihe nyina yari arimo kumesa. Si ubwa mbere ibi byaba kuko muri Werurwe umwana w’umukobwa w’imyaka 3 yishe by’impanuka mukuru we w’imyaka 4 akoresheje imbunda muri Texas.
Ikigo cy’ubushakashatsi cya Pew kivuga ko ingo zigera kuri 40% zo muri Amerika zifite imbunda, ugasanga nyinshi muri zo zirimo abana. Nk’uko kaminuza ya Johns Hopkins ibitangaza, munsi ya kimwe cya kabiri cy’ingo zitunze imbunda muri Amerika, nibo bazicunga neza.