banner

Umwana w’imyaka 3 ufite imbaraga zidasanzwe| uwo akozeho wese arakira| yarabonekewe.

Mu gihugu cya Tanzania hari umwana w’imyaka 3 udasanzwe ufata amazi akayasengera agahinduka amazi akiza. Ayo mazi ayifashisha akiza abantu indwara zikomeye ndetse zananiye abaganga. Si umuntu umwe yakijije ndetse ni n’abantu 10 yakijije gusa, ahubwo amaze gukiza abantu benshi indwara zitandukanye, ndetse amaze kumenyekana cyane kubera ibitangaza agenda akora.

Ikintu gitangaje kuri uyu mwana, nuko atavukiye amezi 9 nk’uko abandi bana bavuka, ahubwo we yamaze imyaka 3 mu nda ya nyina amutwite , ndetse nyuma yo kuvuka uyu mwana akaba yaramenye kuvuga neza amaze amezi 7. Wakwibaza uti” ese uyu ni mwana nyabaki ukiza abasazi, agakiza cancer, abatabashaga kuvuga bakavuga, ndetse amashitani n’ama daimon akayakiza, ubu bubasha afite abukura hehe?”.

Ntago ari ibyo gusa kandi abantu benshi cyane bava impande n’impande bakava aho bari uyu mwana bakaza kumureba ngo abakize. Nyuma yo kumva iyi nkuru, ikipe y’abanyamakuru ba AFRIMAX TV ari nabo dukesha iyi nkuru, bafashe inzira bajya aho uyu mwana atuye mu ntara ya MARA mu cyaro cya RORIA ho muri Tanzania.

Nk’uko AFRIMAX yabitangaje, yavuze ko ukigera muri uru rugo uhasanga abantu benshi cyane baje kureba uyu mwana ngo abakize. Abantu ba mbere baganiriye n’abanyamakuru ni ababyeyi b’uyu mwana w’igitangaza aribo Julius Utieno akaba papa we ndetse na mama we Agnes Taabu Julius, babyara uyu mwana Enis.

Uyu muryango wabyaye abana 11 umuhererezi wabo akaba ari uyu Enis, ni aba kristu gaturika, ariko iyo bagiye kuvuga kuri uyu mwana, Babura aho bahera kubera ibitangaza badasiba kubona kuri uyu mwana ndetse banavuga ko uko uyu mwana akura ari nako imbaraga ze zikomeza kugenda ziyongera.

Umubyeyi w’uyu mwana yavuze ati” mu mwaka ushize umwana wacu Enis yari arimo gukina n’abandi bana, nuko hashize akanya arahaguruka abwira abandi bana ko mama we amuhamagaye, abana bamubwira ko batamwumvise, umwana wacu abasubiza ko Atari mama we bazi, nuko ababwira ko agiye kumwitaba. Ubwo umwana yavuze aho ngaho yiruka agana ahantu ku gasozi, abana baramukurikira, bahageze babona umwana ari kugana ahantu harimo gucumba ikibatsi cy’umuriro, umwana akomeza kugenda yinjiramo , nuko abana bagaruka iwabo baje gutabaza”.

Inkuru Wasoma:  Dore intandaro nyamukuru y'ibyaha umubyinnyi Tity Brown afungiwe ku rubanza rwe rwongeye gusubikwa.

Yakomeje avuga ati” ubwo natwe twagiye tugiye gutabaza, mu kugenda tujyayo tuza guhura n’umwana wacu agarutse, akitugera imbere agita apfukama hasi ubundi atera isengesho rya ndakuramutsa Mariya, asoza atera isengesho rya mutagatifu Inyasi”.

Ubwo ngo ababyeyi be bahise begera ubuyobozi bwa kiliziya gatorika, bagiye kumureba basanga umwana w’uruhinja arimo gukora ikimenyetso cy’umusaraba, bose baratangara cyane kuko uwo mwana nta hantu na hamwe yari yarigeze abyiga.

Bakomeza bavuga ko uyu mwana yamaze imyaka 3 munda ya mama we, gusa ngo inda imaze umwaka umwe mama we yarekeye aho kujya yumva atera utugeri munda, muguhangayika kwinshi yibwira ko inda izamukomera kuko yaranaribwaga cyane, nyuma yaje gutungurwa no kubyara neza batiriwe banamubaga, noneho ku mezi 7 gusa umwana atangira kuvuga neza ku buryo icyo wamubazaga cyose yagisubizaga.

Ngo kuva ubwo umwana yatangiye kujya abakorera ibitangaza, rimwe bakabona arimo gusenga, ndetse rimwe na rimwe yasenga bakabona akikijwe n’ikibatsi cy’umuriro ntikimutwike, bavuga ko kandi yatangiye kubonekerwa na Bikira Mariya akiri mutoya ndetse akaba ariwe yita umubyeyi we nyakuri, naho Yezu akamwita umuvandimwe we.

UMUPASITERI YASOMYE IJAMBO RY’IMANA RYO KOZA ABAHUMANYE ,AHITA AKARABYA ABAGORE N’ABAKOBWA BAMBAYE UBUSA BURIBURI MUGITERANE YARI YATEGUYE CYITWA 31 CROSS OVER NIGHT

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved